sangiza abandi

Human Rights Watch yatabarije abaturage ba Minembwe bafungiwe amayira

sangiza abandi

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch yatabarije abaturage ku kibazo cy’ifungwa ry’inzira z’ubufasha gikomeje kugaragara i Minembwe, mu misozi miremire ya Fizi (Kivu y’Amajyepfo).

Ni ibyagaragajwe muri raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mata 2026.

Nk’uko iyi raporo ibivuga, kuva Minembwe yafatwa n’abarwanyi ba Twirwaneho yakomeje kugotwa n’ingabo za Leta ya Congo n’abo bafatanyije, ibintu bituma hakomeza kubera imirwano ihagarika itangwa ry’ubufasha.

Hashize amezi arenga 12 aba barwanyi bagenzura aka gace, biri mu byatumye imiryango itanga ubufasha yarabuze uko igera muri aka Karere, aho serivisi z’ubuvuzi zahuye n’ibibazo bikomeye by’ibura ry’imiti n’ibikoresho by’ibanze.

Muri iyi raporo bagize bati “Ibura ry’ibicuruzwa by’ibanze nk’isukari n’umunyu ryatumye ibiciro bizamuka cyane, aho ubu biri hejuru inshuro eshanu ugereranyije n’ahandi mu Ntara ya Kivu y’amajyepfo.”

Uyu muryango kandi uvuga ko n’abaturage batuye mu duce tugenzurwa na Leta ya Congo bahuye n’ibura ry’imiti n’ibikoresho by’ibanze, nk’uko amakuru yatangajwe n’itangazamakuru n’imiryango itanga ubufasha abigaragaza.

Minembwe ikomeje kuba isibaniro ry’imirwano ihuza ihuriro ry’ingabo za Leta (FARDC) n’aba Wazalendo, barwanya abarwanyi ba AFC/M23 n’umutwe wa Twirwaneho, winjiye muri ubu bufatanye nyuma y’urupfu rw’uwari umuyobozi wawo, Colonel Michel Rukunda uzwi nka Makanika, wishwe n’igitero cya drone i Fizi muri Gashyantare 2025.

Photos:

[fluentform id="3"]