Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Mata 2026, ahagana saa tanu z’amanywa, mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Norvege kuri Ruliba, habereye impanuka y’amayobera, aho imodoka yari irimo abantu batanu yagurutse ikarenga umuhanda ubwo yakataga ikorosi.
Iyi modoka yo mu bwoko bw’ivatiri yataye umuhanda igwa mu gishanga, ibintu abari bahari ubwo iyi mpanuka yabaga bemeza ko bidasanzwe, kuko abari bayirimo bayivuyemo ikiri mu cyirere.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Emmanuel Kayigi, yabwiye Umunota ko iyi mpanuka yatewe n’uko uwari utwaye iyo modoka bicyekwa ko yagenderaga ku muvuduko uri hejuru kandi hari ahantu hamanuka hari n’ikorosi.
Ati “Abantu bari bayirimo babashije kurokoka nta witabye Imana, imodoka ni yo yangiritse. Harimo abakomeretse bajyanwa kwa muganga.”
Ubwo twakurikiranaga iyi nkuru, imbangukiragutabara yari yaje gutwara abakomerekeye muri iyi mpanuka, ndetse abakomeretse bari kwitabwaho mu bitaro bya Nyarugenge na CHUK.
SSP Kayigi, yavuze ko hari imyitwarire idakwiye ikunze kuranga abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara ibinyabiziga, bishuka kubera ko umuhanda utarimo ibinyabiziga byinshi, bakishimira kugendera ku muvuduko uri hejuru bacuganwa n’umupolisi cyangwa camera.
Ati: “Ibyo ntabwo ari byo kuko impanuka ntimujya inama, usanga inshuro nyinshi iyo umuntu atwara atitaye ku byapa, yisanga ari kugendera ku muvuduko uri hejuru, yajya gufata feri bikamunanira ahubwo ugasanga arenze umuhanda, kandi izo mpanuka zikunze kuba zikomeye.”
Yakomeje agira ati: “Iyo utwaye ikinyabiziga, ni wowe uba ufite ubwenge ntabwo ari cyo gifite ubwenge. Ukwiye kwitwarararika ugatwara uzi neza ko icyo mwahurira mu muhanda cyose ushobora kugira uburyo wirinda ingaruka, ukirinda impanuka ishobora kuba.”
Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kwirinda kwirara no kurangara mu gihe batwaye, asaba abatwarwa ko na bo bakwiye kugira uruhare mu kwirinda impanuka bacyebura ubatwaye mu gihe babona ari kurenza umuvuko.








