Perezida Paul Kagame yashimiye amakipe atatu yo ku Mugabane w’u Burayi akorana n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, yageze muri 1/2 cy’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, UEFA Champions League.
Mu butumwa yanditse kuri konti ye ya X, Umukuru w’Igihugu yagize ati “biteye ishema kubona amakipe atatu akorana n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yose azakina imikino ya 1/2 cya UEFA champions League, imikinire ya Atletico Madrid, Arsenal na Paris Saint Germain, yerekanye guhozaho, ubuhanga ndetse no gutera intambwe kandi twiteguye imikino iri imbere.”
Amakipe atatu akorana n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yamaze gukatisha itike yo gukina imikino ya 1/2 cya UEFA Champions League, ni Arsenal yahageze isezereye Sporting Club, Paris Saint Germain yasezereye Liverpool FC ndetse na Atletico de Madrid yakuyemo FC Barcelona.
Bayern Munich ikorana n’u Rwanda muri gahunda yo guteza imbere impano z’abakiri bato muri ruhago na yo yakatishije itike yo gukina imikino ya 1/2 cya UEFA Champions League nyuma yo gusezerera Real Madrid.
Imikino ibanza ya 1/2 cya UEFA Champions League izakinwa tariki ya 28 na 29 Mata ni mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 5-6 Gicurasi 2026.
Ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame
Proud to see three #VisitRwanda partners qualifying for the UEFA Champions League semi-finals! The performances of @Atleti, @Arsenal and @PSG_inside have shown consistency, excellence and resolve, and we look forward to the games ahead!
— Paul Kagame (@PaulKagame) April 15, 2026
Amakipe atatu akorana n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda yageze muri 1/2 cya UEFA Champions League.








