Leta Zunze Ubumwe za Amerika yibukije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko igomba gusenya Umutwe wa FDLR nk’uko bikubiye mu masezerano ya Washington yashyizweho umukono mu mpera za 2025 hagati ya RDC n’u Rwanda.
Ibi byagarutsweho na Ambasaderi wa Amerika muri Loni, Tammy K. Bruce, ku wa 15 Mata 2026, mu ijambo yavugiye mu nama ya 10 136 y’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro n’Umutekano yigaga ku kibazo cy’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Tammy K. Bruce yavuze ko Kinshasa isabwa gusenya uriya mutwe bwangu, itabikora igafatirwa izindi ngamba.
Yagize ati “Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba kubahiriza ibyo yiyemeje byo guhita isenya burundu FDLR nibura mu bice igenzura. Kwita ku mpungenge z’umutekano zayo ni ingenzi niba dushaka guhagarika uruziga rw’ubwumvikane buke rukomeje guteza amakimbirane mu myaka myinshi ishize. Ntidutinya gutekereza ku zindi ngamba ababashyira mu kaga amahoro.”
Yakomeje avuga ko “Abangiza amahoro bagomba gutegereza ko hari ingaruka zibageraho. Nk’umufatanyabikorwa wiyemeje guteza imbere umutekano n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Abanyamerika bashaka kwibanda ku ntego ya nyuma, ari yo kugera ku mahoro arambye. Tuzakomeza gukurikiranira hafi uko ibintu bihagaze muri aka karere.”
Washington yasabye Kinshasa gusenya FDLR, mu gihe mu minsi ishize Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za RDC ushinzwe Ibikorwa n’Ubutasi, Lt. Gen Ychaligonza Jacques, byiswe ko yatangije ibyiswe ibikorwa byo gusenya FDLR ibyo u Rwanda rukunze kugaragaza ko ari ukuyobya uburari.
Kuva ibyo byatangazwa nta murwanyi n’umwe RDC yari yerekana ko yamufashe cyangwa ngo imwice, ahubwo amakuru avuga ko impande zombi zakomeje ubufatanye mu ntambara zimaze igihe zirwanamo n’umutwe wa AFC/M23.
Ni mu kandi gihe muri iyi nama u Rwanda binyuze muri Ambasaderi warwo wungirije muri Loni, Kayinamura Robert, rwamenyesheje Akanama ka Loni ko amahoro adashoboka mu Karere k’Ibiyaga Bigari mu gihe Umutwe wa FDLR ugikorera muri Congo widegembya.
Kayinamura yagaragarije Akanama ka Loni ko kugira ngo Akarere kabone amahoro arambye, bisaba ko ibibazo byagahungabanyirije umutekano bikeka biherewe mu mizi.
Yasobanuye ko mu bikomeje guhungabanya Akarere harimo imvugo z’urwango, ibitero byibasira ubwoko bw’abaturage, n’ubugizi bwa nabi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda batuye muri RDC, cyane cyane Abanyamulenge.





