Minisiteri y’Ibikorwaremezo yerekanye ko imodoka na moto zikoresha amashanyarazi zishobora kuba igisubizo ku bibazo biri guterwa n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, Uwihanganye Jean de Dieu, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, nyuma y’ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byagiye hanze bigaragaza ko Lisansi yageze kuri 2,938 Frw.
Uwihanganye yabwiye Radio Rwanda ko Ingamba z’igihe kirekire, ari ukwitabira gukoresha imodoka na moto z’amashanyarazi, yizeza ko Leta izakomeza zorohereza abafite ibi binyabiziga kubona amashanyarazi.
Yagize ati: “Leta ubwayo izakomeza gushyiraho ibikorwaremezo no korohereza abikorera bashaka gushyiraho ziriya sitasiyo zo gushyiriramo abafite imodoka na moto umuriro n’ibindi.”
Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira, aho ibinyura mu muhora wa Hormuz byazamutseho hafi 20% mu gihe muri rusange ku isoko mpuzamahanga byikubye kabiri.
Kuri uyu wa wa 17 Mata 2026, ni bwo hatangira gukurikizwa ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, aho litiro ya lisansi yageze kuri 2.938 Frw ivuye kuri 2,303 Frw ikaba yiyongereyeho 635 Frw, mu gihe litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Uwera Jean Maurice yavuze ko impamvu ibiciro bya mazutu bitazamutse hari ingamba leta yashyizeho kuko mazutu ikoreshwa mu bwikorezi bw’ibicuruzwa no mu ngendo rusange.
Avuga ko nk’imodoka nini zitwara ibicuruzwa ku byambu zikoresha mazutu ndetse ikoreshwa no mu nganda bituma kutayizamura bizagira uruhare mu kutiyongera kw’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu.









