Ikipe ya AS Kigali FC yatsinze Marines FC ihita iva mu gikundi cy’amakipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Mata 2026 ni bwo ikipe ya Marines FC yakiriye AS Kigali FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.
Umukino wagiye kuba ikipe ya Marines FC iheruka kugwa miswi na Al Hilal SC mu mukino w’ikirarane wakinywe, ku wa Mbere tariki ya 06 Mata 2026, Marines FC ikaba yaje gukina uyu mukino iri ku mwanya wa munani n’amanota 37, mu mukino wo kuri uyu wa Gatanu, umutoza wa Marines FC, Rwasamanzi Yves yari yagaruye mu kibuga rutahizamu Mbonyumwami Taiba ni mu gihe atari afite Sultani Bobo umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati ba Marines FC utari uhari kubera ko yari yujuje amakarita atatu y’umuhondo.
Ku ruhande rwa As Kigali ku nshuro ya mbere Kalisa Rashid uherutse gusinyira iyi kipe yari yabanje mu kibuga hagati ni mu gihe itari ifite Kapiteni wayo, Benedata Janvier urwaye ndetse na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ ufite imvune yo mu ivi.
Mbere y’uko umukino utangira habayeho igikorwa cyo gufata umunota umwe wo kunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikaba bizakorwa ku mikino yose y’umunsi wa 27 wa Rwanda Premier League, mu rwego rwo kwifatanya n’u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umukino watangiriye umuvuduko wo hasi ubona abakinnyi batarashyuha cyane, gusa Marines FC itanga AS Kigali FC kwinjira neza mu mukino, aho ku munota wa 20 yabonye uburyo bw’igitego ku mupira Bishira Latif yateye n’umutwe uhinduwe neza na Ndombe Meneyame ariko umunyezamu Ndikuriyo Patient wa As Kigali awukuramo.
Mu Karere ka Rubavu no kuri Stade Umuganda hahise hagwa imvura itari nyinshi cyane bituma umukino ugabanya umuvuduko ndetse n’abakinnyi batangira gukina ubonako bagenda gacye.
Ku munota wa 43 Ishimwe Kevin wa Marines FC yateye ishoti riremereye cyane ari nko muri metero 30 uvuye ku izamu rya Ndikuriyo Patient umuzamu wa As Kigali ariko umupira ujya hejuru gato y’izamu.
Marines FC yahise yongera kubona ubundi buryo bwiza imbere y’izamu, ku mupira wahinduwe na Ishimwe Kevin ariko habura umuntu uwukoraho ngo ujye mu izamu.
Igice cya mbere cyongeweho umunota umwe ariko amakipe yombi ntihagira itsinda maze umusifuzi Ngabonziza Jean Paul yemeza ko abakinnyi bajya kuruhuka.
Igice cya kabiri cyatinze gutangira bitewe n’imvura nyinshi yarimo igwa kuri Stade Umuganda, ariko ahagana Saa 16h10 abakinnyi b’amakipe yombi bagaruka mu kibuga mu gice cya kabiri batangira kwishyushya.
Saa 16h15 , umusifuzi w’umukino Ngabonziza Jean Paul yatanze uburenganzira ko noneho abakinnyi bakina maze igice cya kabiri gitangizwa na As Kigali FC. igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa As Kigali aho Adama Bagayogo yahaye umwanya Tuyisenge Arsene ‘Tuguma’.
Ku munota wa 50 Marines FC yabonye ikarita y’umutuku yahawe Bishira Latif nyuma yo gukora ikosa ari we myugariro wa nyuma maze ahita yerekwa ikarita itukura, yahise ivamo Coup Franc ya As Kigali yatewe neza cyane na Sinaly Moly Diarra washutse ba myugariro ba Marines FC ko agiye kunyuza umupira hejuru ariko awunyuza hasi awugarura inyuma y’urubuga rw’amahina awuha Kalisa Rashid wahise awutera adahagaritse umupira uragenda uruhukira mu izamu, As Kigali FC iba yanditse igitego cyayo cya mbere.
Rwasamanzi Yves utoza Marines FC yahise akora impinduka zihuse maze ku munota wa 57 w’umukino yinjizamo abakinnyi batatu ; Nizeyimana Mubarak, Bigirimana Alfan ndetse na Nkundimana Fabio basimbuye Ishimwe Kevin, Nyarugabo Moise ndetse na Usabimana Olivier.
Ku munota wa 61 Marines FC byashobokaga ko yabona igitego ku ishoti riremereye cyane Nizeyimana Mubarak yateye ariko umupira unyura hejuru y’izamu
Iminota yakurikiyeho amakipe yombi yafunguye arakina buri imwe igerageza kureba ko yatsinda ariko ihangana rikomeye rikomeza kubera mu kibuga hagati.
Ku munota wa 73 AS Kigali yabonye Coup Franc yatewe neza na Tuyisenge Arsene ariko Sunday Inemesit ashyizeho umutwe umupira unyura hejuru gato y’izamu.
Ku munota wa 75 Mbarushimana Shabani umutoza wa As Kigali yakoze impinduka yinjizamo Gedeon Bendeka asimbuye Iyabivuze Osee utagize byinshi akora muri uyu mukino.
Iminota icumi ya nyuma yaranzwe no kwiharira umupira ku ruhande rwa Marines FC yashakaga kurebako yakwishyura igitego yari yatsinzwe, ni mu gihe As Kigali yageragezaga kugarira irinda igitego cyayo yari yabonye.
Ku munota wa 90 As Kigali yabonye Coup Franc yatewe neza na Tuyisenge Arsene, ariko Ndayishimiye Didier awukinnye n’umutwe umupira umunyezamu Irambona Vally wa Marines FC awukoraho ukubita igiti cy’izamu uvamo.
Ku munota wa nyuma muri ine yari yongeweho, Marines FC yabonye uburyo bw’igitego bwari amahirwe ya nyuma kuri iyi kipe ariko Mbonyumwami Taiba ateye ishoti umupira unyura hejuru y’izamu.
Umukino wahise urangira As Kigali yegukanye instinzi, maze iva mu Karere ka Rubavu yemye nyuma yo gutsinda uyu mukino ikipe ya As Kigali FC yahise ifata umwanya wa 12 aho ifite amanota 28, ni mu gihe Marines FC iri ku mwanya wa munani ifite amanota 37.
AMAFOTO
Rashid Kalisa watsinze igitego



Hafashwe umunota wo Kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994



As Kigali yavuye i Rubavu yemye









