sangiza abandi

MINICOM yasabwe kongera ibikorwaremezo mu byanya by’inganda

sangiza abandi

Abasenateri basabye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kwihutisha ibikorwa byo kwimura abaturage begereye ibyanya by’inganda no kongeramo ibikorwaremezo muri ibyo byanya mu rwego rwo gukomeza kongera uruhare rw’inganda mu iteramabere ry’igihugu.

Ibi Abasenateri babigarutseho kuri uyu wa 17 Mata 2026, ubwo bagiranaga ibiganiro na Minisitiri wa MINICOM, Prudence Sebahizi, aho yasobanuraga imikorere y’ibyanya by’inganda n’uburyo hakongerwa uruhare rwazo mu iterambara ry’iguhugu.

Muri ibi biganiro Abasenateri babajije ibibazo bitandukanye bishamikiye ku byanya by’inganda aho Senateri Dr. Frank Habineza yagaragaje ko hari abaturage baturiye ahubatse inganda agaragaza ko ari ikibazo gikwiye gukemuka.

Senateri Dr. Habineza yatanze urugero rw’icyanya cyahariwe ubucuruzi n’inganda cya Kigali giherereye i Masoro avuga ko hari ibice bimwe bikigaragaramo inzu z’abaturage.

Yagize ati “ Ku cyanya cya Masoro ku ruhande rureba Kimironko-Zindiro n’uruhande rureba Nyandungu Park harimo amazu atuyemo abantu kandi inganda zisohora imyotsi ishobora gutera ingaruka ku buzima bw’abo baturage. Icyo kibazo gikwiye gukemuka.”

Minisitiri Sebahizi yasobanuye ko hari ibiri gukorwa kugira ibyo bibazo bikemuke.

Yagize ati “ Hari ibibazo biri mu buryo butatu ku baturage baturanye n’inganda, harimo ababanza kwimurwa mbere y’uko ahantu hubakwa inganda, hari abaturanye n’inganda bahatuye mbere y’uko zubakwa hari n’abatuyemo imbere mu nganda ndetse ibyo byose turi mu nzira yo kubikemura”.

Yasobanuye ko mu cyanya cya Kigali giherereye i Masoro hatemewe kubakwa uruganda rosohora imyuka ihumanya kuko giherereye ahantu hatuye abaturage bityo ko kuba haba hari amashuri ahaturiye nta kibazo kirimo.

Abasenateri kandi babajije Minisitiri Sebahizi niba kuri ubu umuvuduko u Rwanda ruriho mu bijyanye n’inganda ujyanye n’intego rwihaye mu cyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 mu guteza imbere inganda.

Minisitiri Sebahizi yavuze ko umusaruro w’inganda mu gihugu ugenda wiyongera ariko agaragaza ko hakiri imbogamizi mu kwihutisha inganda.

Yagize ati “ Navuga ko hakiri imbogamizi mu kwihutisha inganda ariko nanone tukishimira ko uyumunsi umusaruro w’inganda ugenda neza avuga ko mu 2025 inganda n’ibikomoka mu nganda byiyongeye ku kigero cya 12,4% avuga byagize uruhare nunini mu iterambere ry’igihugu.

Sebahizi yavuze ko n’ubwo byiyongeye ariko ibyo gukora bikiri byinshi kuko hakenewe  kongerwa ingano y’ibikorerwa imbere mu gihugu kugira ngo ingano y’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga igabanyuke.

Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterembere NST2, mu rwego rw’inganda leta y’u Rwanda yiyemeje kongera ibikorerwa mu nganda zikora iby’ibanze nkenerwa hagamijwe guhaza isoko ry’imbere mu gihugu no kugabanya ingano y’ibitumizwa mu mahanga ndetse no kureshya abashoramari bo mu rwego rw’inganda.

Kugira ngo ibi bizagerweho hemejwe ibyanya by’inganda bya Kigali, Bugesera, Rwamagana n’ahandi aho bizatunganywa kandi bigakora neza.

Abasenateri basabye MINICOM kwimura abaturiye icyanya cy’inganda cya Masoro
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Prudence Sebahizi, yavuze ikibazo cyo kwimura abaturiye inganda kiri gushakirwa igisubizo

Photos:

[fluentform id="3"]