sangiza abandi

Bugesera:Nyirarukobwa hibukiwe imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

sangiza abandi

Kuri uyu wa Gatandatu, mu kagali ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama ho mu karere ka Bugesera
ahahoze ishuri rya Nyirarukobwa, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi hazirikanwa by’umwihariko imiryango yazimye.

Ni igikorwa cyitabiriwe y’abaturage abayobozi inzego zinyuranye ndetse na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko n’inshuti z’imiryango yazimwe

Mu ijambo rye umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko aha Nyirarukobwa hibutsa ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe n’uburyo ubuzima bw’abari bahari bwazimye mu kanya gato.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera yagize ati “Aha duteraniye ni Cellule yaje gusibwa ku ikarita nyuma y’aho imiryango yayo isaga 100 yari ihatuye yazimye muri Cellule imwe.Kwibuka iyi miryango ni igikorwa cy’ingenzi mu mitima yacu kuko ntawayirokotsemo n’umwe ngo akomeze izina ry’umuryango.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera ,bwana Mutabazi Richard

Muri iki gikorwa hashimwe ko ubuyobozi bwiza bwatumye igihugu gihinduka kizima mu ngeri zitandukanye nk’ibikorwa remezo,iterambere ndetse n’ubumwe n’ubudaheranwa bikwiye kubera isomo rikomeye amahanga.

Buri mwaka mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abagize Ihuriro Nyirarukobwa bakora igikorwa cyo kwibuka abize, abigishije ku ishuri ribanza rya Nyirarukobwa n’imiryango yazimye yari ituye mu cyahoze ari Cellule Nyirarukobwa, ubu ni mu Kagari ka Kanzenze, umurenge wa Ntarama.

Ahahoze Ishuri rya Nyirarukobwa, higaga abanyeshuri, hakorera n’abarezi bose babarirwa mu 1000; ubu ni agace kadatuweho n’umuntu n’umwe, yewe nta n’icyerekana ko hari amashuri, amakuru agaragaza kuko imiryango isaga 100 yari irikikije yazimye yose yishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]