Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga garagagaje uburyo amahanga yarengeje amaso nkana ibitero bya FLN na RUD Urunana mu Rwanda agakangurwa n’urupfu rwa Ambasaderi w’u Butaliyani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yabigarutseho ku wa 17 Mata 2026, ubwo abakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) n’ab’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG) bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo yatangaga ikiganiro, Brig Gen Rwivanga yagaragaje uburyo amahanga yakangutse nyuma y’uko uwari Ambasaderi w’Ubutaliyani, Luca Attanasio, arasiwe muri RDC.
Luca Attanasio yishwe ku wa 22 Gashyantare 2021, Nyuma y’umunsi umwe iki gitero kibaye, leta ya RDC yasohoye itangazo rivuga ko iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa FDRL.
Brig Gen Rwivanga yavuze nyuma y’uru rupfu ari bwo amahanga yatangiye kwemera ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba nyamara hari hashize igihe uyu mutwe ugabye ibitero mu Rwanda byahitanye ubuzima bw’abatari bake abandi bagakomera.
Yagize ati “Nyuma y’urupfu rwa Attanasio ni bwo amahanga yatangiye kwemera ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba kandi ibitero uyu mutwe wagabye mu Rwanda ntacyo byari bibabwiye. Icyo gihe ubwo bagabaga ibitero mu Rwanda bavuze ko ari ibinyoma ko ari iby’abantu barwo.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’uru rupfu Ambasade z’ibihugu zatangiye kuburira abaturage babyo kutajya mu bice bimwe na bimwe bya RDC cyane cyane ibyabereyemo icyo gitero kandi mbere barahakanaga ibitero bya FDLR.
Yavuze ko iyo amahanga atanze umuburo ku baturage ko mu gihugu runaka umutekano waho utizewe byangiza ndetse ko ibikorwa by’ubukerarugendo, ubukungu n’iterambere ry’igihugu.
Umuvugizi wa RDF yavuze ubwo FLN na RUD Urunana byagabaga ibitero mu Rwanda atari ibitero gusa ahubwo ko bashakaga kwereka amahanga ko mu Rwanda nta mutekano uhaba kugira ngo bangize isura yarwo.
Yashimangiye ko mu gihe FDLR izaba ikiriho u Rwanda rutazigera rukuraho ingamba z’ubwirinzi.
Yagize ati “ Nitudashyiraho ingamba z’ubwirinzi tuzaba turi kwica urwego rwacu rw’ubukerarugendo, tuzaba turi kwica kandi isura yacu.”
U Rwanda rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi nyuma y’uko muri Werurwe, Gicurasi na Kamena 2022, FDLR ifatanyije n’ingabo za RDC byarashe mu karere ka Musanze ibisasu bikoresheje imbunda za Mortier. Muri Mutarama 2025, byarashe mu Karere ka Rubavu, hapfa abantu 16.
Mu 2018 FLN yagabye ibitero mu bice bya Nyungwe ku matariki atandukanye nko ku ya 03 Kamena, 19 Kamena, 01 Nyakanga, 13 Nyakanga na 15 Ugushyingo mu 2018. Icyo gihe yasahuye abaturage, yica abandi ndetse yangiza ibikorwaremezo bitandukanye.
Mu Ukwakira 2019, abarwanyi ba RUD-Urunana bagabye ibitero mu karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi n’uwa Musanze.
Icyo gihe abantu 14 bahasize ubuzima mu gihe abandi 18 bakomeretse, ibikorwaremezo by’abaturage birimo inzu birangizwa.







