sangiza abandi

U Rwanda rwashimiwe kugira imihanda yujuje ubuziranenge 

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’umuhora wa Ruguru bwashimiye u Rwanda ku kugira imihanda yujuje ubuziranenge n’ibisabwa byose ku kigero cya 98%.

Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka zijya mu bindi bihugu ni iby’imihanda mibi igaragaramo ibinogo ndetse bikaba bibabangamira mu kazi kabo kuko bigira ingaruka ku modoka ndetse bigatuma batinza imizigo mu nzira.

Gusa ariko bavuga ko imihanda yo mu Rwanda ntakibazo ifite cyerekeranye no kuba yarangiritse kuko n’aho kibonetse gihita gikemurwa mu maguru mashya.

Umunyamabanga mukuru w’urwego rushinzwe ubwikorezi n’urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by’ubwikorezi mu muhora wa Ruguru (NCTTCA), John Deng Diar Diing, yagaragaje ko imihanda yo mu Rwanda yujuje ubuziranenge hadendewe ku bipimo mpuzamahanga.

Yagize ati “ Kugeza ubu ku kigero cya 98% imihanda yo mu Rwanda yujuje ubuziranenge dukurikije isuzuma dukora buri mezi atandatu kandi twizeye ko n’iyi kabiri iburaho ni imihanda itari mibi. Turebeye ku bipimo tugenderaho mu muhora wa Ruguru kugeza ubu mu Rwanda nta mihanda iteye impungenge ihari”.

Diar Diing yavuze ko bari gukorana na leta y’u Rwanda kugira ngo imihanda yose ibe ntamakemwa ijana ku ijana.

“U Rwanda ruri gukora neza cyane ni nayo mpamvu tubona ko ari ingenzi gukomeza kurushyigikira kuko rugaragaza ko ari igihugu kitaye ku baturage bacyo rero tubona ko ari ingenzi ko twakorana n’ubuyozi nk’ubwo kugira ngo binabere urugero ibindi bihugu biri muri uyu muryango”.

Dr. Deng kandi yavuze ko biyemeje gukorana n’u Rwanda gukomeza kunoza ibikorwaremezo ari nayo mpamvu baruhaye igikoresho gipima ubuziranenge bw’imihanda ndetse ko bagiye gufatanya kubaka ahantu imodoka nini zizajya zihagarara.

U Rwanda rufite imihanda ingana na 980 ikoreshwa n’umuhora wa Ruguru ndetse ko iyi mihanda iba ikebewe kegenzurwa buri munsi.

Dr. Deng yavuze ko ku bufatanye n’u Rwanda bagiye kubaka aho amakamyo azajya aparika mu cyanya kiri mu Rukomo aho amakamyo ava Kagitumba-Rubavu-Goma azajya akoresha umupaka wa Gatuna ndetse iki cyanya kikazajya cyakira amakamyo avuye Gatuna yerekeza Kigali

NCTTCA kandi irateganya guha u Rwanda inzobere mu mikorere y’ibyambu bikorerwamo ubwikorezi bwo mu mazi y’imbere mu gihugu nka rumwe mu rwego rutaratera imbere mu Rwanda.

Ku wa 17 Mata 2026 Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RDTA), bwatangaje ko u Rwanda rwahawe akuma k’ikoranabuhanga gashobora kwifashishwa mu kugenzura ireme n’ubuziranenge bw’imihanda.

Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Canoth Manishimwe, yagaragaje ko aka kuma k’ikoranabuhanga kazafasha mu kugenzura ireme ry’imihanda mishya iheruka kubakwa mu gihugu.

‘Roughometer IV’ ni akuma k’ikoranabuhanga gashyirwa ku binyabiziga birimo imodoka, moto, ikamyo n’ibindi noneho kagatanga amakuru y’uko uwo muhanda wubatswe neza cyangwa nabi.

Igihe icyo kinyabiziga kirimo kugenda aka kuma gakusanya amakuru y’uburyo uwo muhanda ukomeyemo kugira ngo bifashe Abenjennyeri bubaka umuhanda kumenya aho bashyira imbaraga.

U Rwanda rwashimiwe kugira imihanda yujuje ubuziranenge 
NCTTCA yahaye u Rwanda akuma k’ikoranabuhanga gapima ubuziranenge bw’imihanda

Photos:

[fluentform id="3"]