Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yongeye kwihanangiriza abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange bongera ibiciro by’ingendo ku bagenzi n’abacuruzi bongera ibiciro by’ibicuruzwa uko bashatse bitwaje izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ko abazafatwa bazahanwa.
Abagenzi bakora ingendo cyane cyane izerekeza mu ntara bashimiye leta ko ibiciro by’ingendo bitigeze bizamuka ubwo ibikomoka kuri peteroli byazamukaga ariko igiciro cya mazutu ntigihinduke ibyatumye nta mpinduka zabaye ku biciro by’ingendo nk’uko byari byagenze mbere.
Nyuma y’uko ibiciro by’ingendo bitangajwe, Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rukomeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo aho ku wa 19 Mata rwatangaje ko mu igenzura rumaze iminsi rukora ku iyubahirizwa ry’ibiciro bishya by’ingendo, rumaze gufatira ibihano abakora mu rwego rwo gutwara abagenzi bagera kuri 100 bazira kubizamura uko bishakiye bakarenza ibiherutse gutangazwa byemewe.
RURA yasabye abatwara abantu mu modoka rusange kubahiriza ibiciro byagenwe no kubimanika aho abagenzi bategera imodoka kugira ngo hatagira abakomeza kwishyiriraho ibyabo.
Yibukije n’abagenzi kandi ko aho babonye izamurwa ry’ibiciro ridakurikije ibyagenwe cyangwa andi makosa bashobora kuyiha amakuru.
Ku ruhande rw’abahaha ibiribwa bavuga ko hari ibyagiye bizamurirwa ibiciro mu gihe abacuruzi nabo bavuga ko ariko baba baranguye bityo ko ntakundi babigenza. Bimwe mu byo bavuga ko ibiciro byabyo byiyongeye byiganjemo ibiribwa.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri MINICOM, Hategekimana Doreen, yavuze ko ntashingiro abongera ibiciro bafite kuko mazutu itigeze yiyongera kandi ari yo ikoreshwa n’imodoka zizana ibiribwa ashimangira ko leta izakomeza gukurikirana abongera ibiciro uko bashatse.
Yagize ati “Leta yashyizemo imbaraga nyinshi kugira ngo ibiciro bitazakomeza kuzamuka ku isoko rero nta mpamvu nimwe yagatumye ibiciro bizamuka ni nayo mpamvu tuzakomeza gushyira imbaraga mu gukomeza gukurikirana uko ibiciro ku masoko bihagaze kugira ngo umuturage atazarenganywa”.
Kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye ku Isi, u Rwanda narwo ruhanganye n’ingaruka z’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli nyuma y’intambara hagati ya Amerika na Iran yatumye mu Rwanda lisansi yiyongereyeho hejuru ya 40% mu mezi abiri mu gihe mazutu yazamutseho 13% mu gihe nk’icyo.







