Abayobozi batatu ba koperative icunga umutekano yitwa Umoja in Nguvu, ikorera mu karere ka Nyanza, bajuririye icyemezo cy’urukiko cyabategetse gufungwa by’agateganyo iminsi 30, nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.
Abaregwa ni Pascal Munyanziza Perezida wa koperative, Hategekimana Vincent wari ushinzwe abakozi, na Charles Kayumba wari ushinzwe imicungire y’abakozi. Bose baregwa ibyaha byo kunyereza umutungo no guhimba cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana, rwaburanishije urubanza rwabo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rwanzuye ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyo byaha, bityo rutegeka ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30.
Kuri ubu, aba bayobozi bafungiye mu igororero rya Huye, gusa ntibanyuzwe n’icyo cyemezo, bakaba bamaze kujuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Huye.
Ubushinjacyaha buvuga ko aba bayobozi bagize uruhare mu kunyereza amafaranga ya koperative, aho bivugwa ko amafaranga abura agera kuri miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bikaba byaraturutse ku buhamya bwa Eugene Nsabimana, wahoze ashinzwe kwishyuriza koperative, wemeye ko yanyereje amafaranga arenga miliyoni eshatu.
Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Nsabimana yashinje abayobozi bagenzi be kugira uruhare muri iryo nyereza, aho bakekwaho gufungura indi konti mu karere ka Ruhango, bakayishyiramo amafaranga ya koperative, nyuma bakayabikuza bakayagabana.
Nsabimana, wahise atoroka ubutabera nyuma yo gufungurwa by’agateganyo, yari yabwiye urukiko ko yajyaga aha amafaranga bamwe mu bayobozi ba koperative, harimo n’uwari umuyobozi mukuru, akayatanga mu ntoki cyangwa akayohereza kuri telefone.
Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hari abakozi bashyirwagaho ku mpapuro gusa (abazwi nk’abakozi badakora), bagahabwa imishahara nyamara badakora, ibyo bikaba byarakorwaga ku bufatanye bw’abaregwa.
Ku ruhande rwabo, abaregwa bahakana ibyaha byose, bakabishinja Nsabimana watorotse ubutabera.
Hagati aho, bamwe mu banyamuryango ba koperative bandikiye urukiko basaba ko abaregwa barekurwa bagakurikiranwa badafunzwe, ariko urukiko rwavuze ko ubusabe bwabo butahabwa agaciro kuko butaturutse ku banyamuryango bose, kandi atari bo bareze abaregwa.
Umucamanza kandi yagaragaje ko kurekura abaregwa bishobora guteza ibyago byo gutoroka ubutabera, ashingiye ku kuba mugenzi wabo Nsabimana yarabikoze.
Urubanza rukomeje gukurikiranwa, hategerejwe icyemezo cy’urukiko rwisumbuye ku bujurire bw’abaregwa.




