Hashize iminsi mike humvikanye inkuru y’umunyamategeko wari usanzwe ari umwanditsi w’urukiko rwisumbuye rwa Huye wasanzwe muri rigole yapfuye, bivugwa ko yaba yishwe n’indwara ya ‘stroke’.
Mu ijoro ryo ku wa 14 Mata 2026 nibwo uyu munyamategeko yasanzwe muri rigole yapfuye, mu mudugudu wa Rugarama mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere Nyanza, ari naho yari atuye.
Icyo gihe RIB yajyanye gupima umurambo mu Kigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bya Gihanga Bikoreshwa mu Butabera, aho umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko byagaragaye ko yishwe n’indwara yo kuva cyane mu bwonko izwi nka ‘Stroke’.
Dr. Murangira Thierry yakomeje avuga ko hari uwitwa Shyaka Robert usanzwe ari umwanditsi w’urukiko rw’ibanze rwa Gatunda mu karere ka Nyagatare, akaba yaranigeze gukorana na nyakwigendera, akaba yarasangije ubutumwa bushinyagura mu rubuga rwa Whatsapp rurimo abakozi b’ibitaro.
Ati ” Ubwo butumwa bwashinyaguriraga Diogene bwababaje benshi ndetse burabatangaza, bityo uwabwanditse yatawe muri yombi ari gukurikiranwa hashingiwe kuri ubwo butumwa.”
Umuvugizi wa RIB avuga ko Shyaka Robert akurikiranweho icyaha cyo gushinyagurira umurambo, kandi ugihamijwe n’urukiko ahanishwa gufungwa hagati y’imyaka itanu n’irindwi.
Ubwo butumwa bagira buti “Mbega inkuru inshimishije Satani amwakire mube n’ubundi yari yaranzengereje, nakomeze kuruhukira mu muriro w’iteka nta mazi yamvomeraga, niboneye umwanya w’umwanditsi kuri TGI ni njye wakurikiraga kuri waiting list”
Umuvugizi wa RIB avuga ko bagikora iperereza ku byihishe inyuma y’ubu butumwa, yongeraho ko urupfu rwa Rwamurima Diogene w’imyaka 37 ntaho ruhuriye n’uko yarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abantu kwirinda gutangaza ibihuha kuko hari abo bikomeretsa.
Rwamurima Diogene yakoze mu rukiko rw’ibanze rwa Gatunda mu karere ka Nyagatare, akora mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe anakora ku rukiko rwisumbuye rwa Huye.
Yashyinguwe taliki ya 17 Mata 2026 akaba yarasize umugore n’umwana umwe.




