sangiza abandi

Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi w’Ihuriro ry’Inkingo, Dr. Sania Nishtar

sangiza abandi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’Inkingo (Gavi), Dr. Sania Nishtar, hamwe n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Dr. Sania Nishtar muri Village Urugwiro, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Mata 2026.

Mu biganiro bagiranye, bagarutse ku gukomeza no kongerera imbaraga ubufatanye busanzweho, cyane cyane mu guteza imbere ubudahangarwa bw’abaturage binyuze mu kwikorera inkingo, guteza imbere urwego rw’ubuzima, no kurushaho kugeza serivisi z’inkingo kuri bose.

Ku wa Mbere, Dr. Sania Nishtar n’itsinda yari ayoboye basuye Ikigo Nderabuzima cya Mwulire ndetse n’uruganda rukora inshinge zo kwa muganga, TKMD Rwanda Ltd, ruherereye mu Karere ka Rwamagana.

Muri uru ruzinduko, Dr. Sania Nishtar yashimye intambwe igaragara u Rwanda rwateye mu kwagura abagerwaho na serivisi z’inkingo.

U Rwanda na Gavi bifitanye ubufatanye bumaze imyaka irenga 25, kuva mu mwaka wa 2000, bukaba bwaragize uruhare rukomeye mu kuzamura urwego rw’ubuzima, by’umwihariko mu kurinda abana indwara zikumirwa n’inkingo.

Binyuze muri ubu bufatanye, u Rwanda rwageze ku ntego yo gukingira 95% by’abaturage ku ndwara zikunze kugaragara, bituma ruba icyitegererezo muri Afurika mu bijyanye n’ikingira.

Photos:

[fluentform id="3"]