Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu icyenda barimo abagurishaga abantu uburo basize irangi ry’umukara bakabwita imbuto za Quinoa bagamije kubiba amafaranga.
Itabwa muri yombi ry’udutsiko twa bo n’abayobozi batwo ryatangajwe na RIB ku wa Kabiri tariki ya 21 Mata 2026, inabereka itangazamakuru.
Aba bafashwe hashingiye ku iperereza RIB byakoze nyuma yo kwakira ibirego bitandukanye, aho aba bibaga amafaranga abantu babashukishije kugura ibyo bise imbuto z’igihingwa cyitwa Quinoa kandi ari uburo basize irangi ry’umukara.
Mu batawe muri yombi, harimo n’abashakaga kwiyandikaho ubutaka butari ubwabo, mu gihe ba nyirabwo bose badahari kuko umugabo afunze, umugore we akaba yaritabye Imana.
RIB yavuze ko aba bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, gukoresha inyandiko mpimbano no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya
Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro mu gihe dosiye yabo yakozwe ndetse ikanoherezwa mu Bushinjacyaha.
RIB yashimiye inzego zose ndetse n’abantu bagize uruhare kugirango aba bantu bafatwe, yibutsa abafite imigambi yo gukora ibyaha nk’ibyo kuyireka kuko itazahwema kubarwanya.









