Abagize urwego rw’abikorera mu Rwanda basabwe kwitegura neza no kubyaza umusaruro amahirwe yo kwakira Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum 2026) izabera i Kigali ku wa 14–15 Gicurasi 2026.
Ibi byagarutsweho mu biganiro Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), n’Urugaga rw’abikorera, bagiranye n’abikorera ku kuzakira iyi nama no gufatirana amahirwe abategereje, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026.
Umuyobozi mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yeretse abikorera ko ari amahirwe akomeye kuri bo n’igihugu kwakira iyi nama. Yavuze ko ari urubuga rudasanzwe rutanga amahirwe ku bigo bitandukanye mu Rwanda.
Yagize ati: “Mu byumweru bike biri imbere, u Rwanda ruzakira Africa CEO Forum 2026, urubuga rukomeye ruhuza abikorera mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru no mu gufata ibyemezo by’ubucuruzi. Ni amahirwe adasanzwe ku bikorera mu Rwanda yo guhura n’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika, abashoramari n’abafata ibyemezo.”
Yongeyeho ko abikorera bakwiye gukoresha uru rubuga mu kwerekana imishinga yabo, kumenya aho isoko rigeze n’aho ishoramari ryerekeza, ndetse no kugereranya urwego bariho n’urw’ibindi bigo bikomeye ku mugabane wa Afurika.
Ku ruhande rwa PSF, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Twagirumukiza François, yasabye abikorera kudafata iyi nama nk’igikorwa gisanzwe, ahubwo bakayibona nk’amahirwe yo gutera intambwe igana ku iterambere rirambye, abasaba no gushyira imbaraga mu kwagura amasoko.
Yagize ati: “Iyi nama ni umuryango ufungura inzira ku bashoramari, abafatanyabikorwa, amasoko mashya n’ikoranabuhanga rigezweho. Ariko inyungu zayo zizagerwaho gusa n’abazaba biteguye neza kandi bazi neza icyo bashaka.”
Twagirumukiza yakomeje ashimangira ko PSF iri gushyira imbaraga mu gufasha abanyamuryango bayo kongera umusaruro, kwagura ibikorwa, kunoza serivisi no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo barusheho guhangana ku isoko.
Abategura iyi nama bagaragaza ko abazayitabira bazaba benshi cyane, bityo bagasaba abikorera gutangira kwitegura hakiri kare, gutunganya imishinga yabo neza no gushyiraho ingamba zifatika zizabafasha kungukira kuri uru rubuga.
Africa CEO Forum ifatwa nk’urubuga rukomeye ruhuza abikorera ku mugabane wa Afurika, rukabafasha kuganira ku ishoramari, gufata ibyemezo no gufungura amahirwe mashya y’ubucuruzi. Iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu nyuma y’izo rwakiriye mu 2019 na 2024.












