sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubutaka cyakira dosiye zirenga 2000 ku munsi

sangiza abandi

Umuyobozi ushinzwe imicungire y’ubutaka mu kigo cy’igihugu cy’ubutaka (NLA), Mukarage Jean Baptiste, yavuze ko kuba iki kigo kigira abantu benshi bakigana, bashaka serivisi z’ubutaka, biri mu bituma hari aho zitihuta.

Yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026, ubwo yari mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri Tereviziyo y’u Rwanda.

Mukarage yavuze ko iki kigo cyakira dosiye zirenga 2000 ku munsi umwe, ibituma hari aho serivisi zitinda kubera mwanya bifata kuzikoraho kandi bisaba ubushishozi n’ubwitonzi.

Ati: “Tugereranyije dosiye zinjira ku munsi zirenga 2000. Izo dosiye ni nyinshi cyane kuzikoraho bisaba ibintu byinshi, bisaba ubwitonzi.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutaka (NLA) giherutse kwizeza abantu ko kwaka serivisi zijyanye n’ubutaka bitazongera kurenza iminsi 30. Ibi bashingiraga ku mubare w’abanyamwuga mu gupima ubutaka wiyongereye, aho abasaga 300 bahawe akazi ndetse bongererwa na serivisi bashobora gutanga.

Ni mu gihe kandi Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, aherutse gutangaza ko u Rwanda rukeneye abakozi 3000 bo gutanga serivisi z’ubutaka mu buryo bw’ikoranabuhanga bo gufasha mu guhangana n’ikibazo ikibazo cya serivisi z’ubutaka zisigaye zitinda.

Uyu mubare si uw’abakozi ba Leta gusa, kuko urimo n’abakozi bo mu rwego rw’abikorera bazafasha mu gutunganya dosiye z’ubutaka uko sisiteme y’ikoranabuhanga y’amakuru y’ubutaka ‘LAIS’ izagenda yagura ubushobozi bwo kwakira umubare munini wa dosiye z’ubutaka.

Umuyobozi Ushinzwe Imicungire y’Ubutaka muri NLA, Mukarage Jean Baptiste,yavuze ko abo bakozi bavuzwe ko bakenewe bazafasha iki kigo ndetse bazakomeza no kubongera ku buryo ngo bifuza no gukorana n’abasanzwe baranga ubutaka bugurishwa ‘Abakomisiyoneri’.

Ati: “Turashaka na bo kubinjizamo hari ibyo bashobora kudufasha. Hari ibyo basobanurira umuturage hakiri kare.”

Mu rwego rwo kugerageza koroshya imitangire ya serivisi z’ubutaka mbere zatangirwaga ku ntara, ubu zitangirwa mu mirenge ndetse harashyizweho na komite z’ubutaka mu tugari, hongerwamo n’abikorera hamwe no kuzitangira ku Irembo.

Ibi byatumye dosiye z’ubutaka zakirwa ziyongera, aho mu mwaka wa 2025, hakiriwe izirenga ibihumbi 864, zivuye ku bihumbi 750 mu 2024, n’izisaga ibihumbi 376 mu 2023.

Photos:

[fluentform id="3"]