Hirya no hino mu gihugu mu bice bitandukanye by’imijyi cyane cyane uwa Kigali abaturage benshi bijujutira ibiciro byo gutwara imyanda aho bavuga ko bihanitse ndetse bamwe bakavuga ko abashinzwe kubitwara babigirizaho nkana, kuko batazi ikiguzi Leta yashyizeho cyo kiyitwara bigendeye kuri buri rugo.
Ni mu gihe kandi ku rundi ruhande hari abaturage baturiye ibimoteri bijyanwamo imyanda bakunze kuvuga ko babangamiwe n’umunuko uturukamo ndetse bamwe bakagaragaza ko bibatera uburwayi butandukanye.
Urwego rw’igihugu Ngenzuramikorere (RURA) Ishami rishinzwe Amazi Isuku n’Isukura, ruri muri gahunda yo gukemura ibibazo bigaragara mu rwego rw’isuku n’isukura harimo ikibazo cy’igiciro cyo gutwara imyanda ndetse n’ibimoteri bibangamira abaturage bikunze kugaragazwa n’abaturage mu bice bitandukanye.
Umuyozi w’Ishami rishinzwe kugenzura Amazi Isuku n’Isukura muri RURA, Dr. Hussein Bizimana, yagarutse ku byo bari gukora mu rwego rwo gukemura ibibazo bigaragazwa n’abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu.
Dr. Hussein yavuze ko bimwe mu bintu byibanze bari gukora ari ukubanza kumenyesha abaturage uburenganzira bwabo kuri serivise bahabwa aho bemerewe kubaza inzego zirebwa n’ikibazo bafite mu gihe cyose bahawe serivise itabanyuze no kwibutsa abahawe inshingano runaka kuzikora neza.
Ibiciro byo gutwara imyanda
Dr. Bizimana yagarutse ku biciro byo gutwara imyanda mu Mujyi wa Kigali avuga ko ubwo byashyirwagaho hadendewe ku byiciro bijyanye n’ubushobozi bw’ingo zigiye zirimo mu mirenge y’uturere dutandukanye, ndetse avuga ko buri muturage afite uburengazira bwo kumenya amafaranga agomba kwishyura haba kuguhamaga kuri RURA cyangwa kujya ku rubuga rwabo ukareba ingano y’ayo ukwiye kwishyura ku kwezi aciye ku rubuga:
Yagize ati “ Sosiyete yatsindiye isoko ishobora gusanga hari urugo rwishoboye bitewe n’imyanda y’ibishingwe bahakura, bakaba bakongera igiciro bishyuzaga, bitewe n’uko urugo rwishoboye, rutakibarwa nk’urutishoboye”.
“Ibyo byongera igiciro bakura urugo mu ngo zitishoboye bakarushyira mu zishoboye, gusa ntabwo byemewe ko barenza igiciro twashyizeho kuko iyo arengeje turamubwira agasubiza ku giciro cya nyacyo byakwanga, ku bufatanye n’imirenge tukamuhagarika isoko rigahabwa undi uzubahiriza ibiciro nk’uko twabigennye. Iyo habayeho guhindura ibiciro tumenyesha abaturage ko byahindutse ariko ntabwo sosiyete yemerewe kugira icyo ihindura ku biciro twashyizeho”.
Yasobanuye ko muri buri Murenge bagomba kugira sosiyete imwe itwara imyanda ariko mu gihe habarizwamo ibigo by’ubucuruzi nka za hoteli na resitora nini, ibyo bigo bishobora kugirana amasezerano n’indi sosiyete izajya ibatwarira imyanda ku giciro bumvikanye ho.

Ikibazo cyo gutandukanya imyanda ibora n’itabora n’ibimoteri bibangamira abaturage
Dr. Bizimana yasobanuye ikibazo kijyanye n’imyanda ibora n’itabora avuga ko mu bice by’imijyi iyi gahunda yo gutandukanya imyanda hagendewe ku byiciro ibarizwamo irimo kurushaho kunozwa, ndetse hanubakwa ibikorwa remezo hanashyirwa ho uburyo bworohereza abakora aka kazi kuyitandukanya
Yavuze ko ikibazo kikiri mu bice by’icyaro asabobanura ko naho biri gukorwa kugira ngo bihabwe umurongo ndetse binozwe aho yavuze ko bari gukorana n’inzego zitandukanye mu gushakira umuti iki kibazo.
Yagize ati “ Kugeza ubu hari kubakwa ibimoteri mu bice bitandukane byo mu ntara, i Musanze, Karongi, Kayonza, na Rusizi no mu bindi bice bitandukanye hari ibimoteri biri kubakwa hagamijwe gutandukanya imyanda ibora n’itabora ku buryo ibibora bishobora gukoreshwa mu bintu bitandukanye bibyara amafaranga”.
Yagarutse ku bibazo bikunze kugarukwaho n’abaturage mu bice bitandukanye by’ibimoteri bibabangamira avuga ko icyo kibazo cyashakiwe umuti ndetse kugeza ubu aho kikigaragara naho biri gukorwa mu gihe gito bizaba byakemutse ashimangira ko ntakimoteri kizongera kubakwa ahagenewe imiturire.
Yakomeje agira ati “ Ubundi ibimoteri ntabwo bikwiye kubakwa ahantu haganewe gutura abantu, bigomba kubakwa ahantu hagenewe ibikorwaremezo kandi hategereye amazi, bikubakwa ku buryo bugezweho butuma bidacukuka ngo amazi abiturukamo ajya kwanduza amazi dukoresha. Ibimoteri bigomba kubakwa ku buryo aho guteza ibibazo ahubwo bitanga ibisubizo”.

Ikibazo cy’umwanda ugaragara mu Mujyi wa Kigali
Dr. Bizimana kandi yagarutse ku kibazo cy’umwanda ugaragara mu Mujyi wa Kigali cyane cyane ku munuko wumvikana mu bice bimwe na bimwe avuga ko ari ibintu biterwa n’imyubakire y’inzu nini ariko ugasanga uburyo bwashyizwemo bwo gutunganya umwanda ituruka mu nyubako zitandukanye butaranogejwe nk’uko bikwiye.
Yasobanuye ko ubusanzwe RURA ariyo itanga uburenganzira ku bigo byubaka ibikorwa bitunganya amazi mabi, aturuka mu mazu ahuriramo abantu benshi.
Yagize ati “ Mbere y’uko urwego, ikigo, cyangwa sosiyete runaka itangira kubaka inyubako ibanza yerekana ubwoko bw’inyubako igiye kubakwa ndetse bakanerekana uburyo bwo gufata umwanda bwateganyijwe bukagenzurwa n’abakozi babifitemo ubumenyi ndetse n’iyo sosiyete cyangwa urwego gasabwa gukoresha abakozi babyize babifiteho ubumenyi buhagije kuko ubundi ibi ni ibintu bikwiye kuba bikorwa n’abantu babizi neza”.
Yasobanuye ko mu gihe hakoreshejwe uburyo bwateganyijwe kandi bugakoreshwa neza nta munuko wumvikana ndetse ko n’amazi avuyemo aba asukuye ku buryo atakwangiza ibidukikije.










