sangiza abandi

Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Munyenyezi Béatrice igifungo cya burundu

sangiza abandi

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwongeye gusabira Munyenyezi Béatrice igihano cy’igifungo cya burundu, busaba ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kidahinduka.

Mu iburanisha, ubushinjacyaha bwagaragaje ko abatangabuhamya bashinjura Munyenyezi badakwiye kwizerwa, buvuga ko bamwe muri bo bagaragaje kubogama cyangwa kutavuga ukuri.

By’umwihariko, bwavuze ku mutangabuhamya Marcelline Mukantegeye, buvuga ko yaje guhakana ibyo umuvandimwe we yari yaravuze ashinja Munyenyezi, kandi ko bishobora kuba byaratewe n’igitutu cy’umuryango.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko ubuhamya bw’undi mutangabuhamya, Hussein Minani, budahuye n’ukuri kuko ibikorwa yavuze atari ahari igihe byabereye.

Mu gihe cy’iburanisha, umwe mu banyamategeko bunganira Munyenyezi, Me Félicien Gashema, yabajije uko Minani yahamijwe ibyaha byabereye aho ubushinjacyaha buvuga ko atari ahari.

Umucamanza yahise atangaza ko icyo kibazo kizasuzumwa n’urukiko mu mwanzuro warwo.Ubushinjacyaha bwagarutse ku buhamya bwatanzwe n’abandi batangabuhamya, burimo Pelagie Dusabe, buvuga ko bushimangira uruhare rwa Munyenyezi mu byaha bya Jenoside.

Bwanavuze ko hari ukudahuza mu buhamya bw’umwarimu Ntasoni Janvier ku bijyanye n’amashuri Munyenyezi yize muri CEFOTEC.

Ikindi, ubushinjacyaha bwagaragaje ko Munyenyezi yigeze gutanga ubuhamya mu rukiko rwa Arusha ku rubanza rw’umugabo we, Arsène Shalom Ntahobari, aho yavuze ko atazi ibyabereye kuri bariyeri ya hoteli Ihuriro, nyamara hakaba hariciwe abatutsi benshi.

Ubushinjacyaha busaba kwemeza ko ubujurire bwa Munyenyezi nta shingiro bufite ndetse no Gushimangira igihano cy’igifungo cya burundu cyatanzwe mbere.

Ku rundi ruhande, Munyenyezi Béatrice akomeje gusaba kugirwa umwere, avuga ko atakoze ibyaha ashinjwa.

Inteko y’abacamanza yatangaje ko umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa muri Nyakanga 2026. Uyu mwanzuro uzagena niba igihano cyafashwe mbere kizagumaho cyangwa niba hari impinduka zizaba mu rubanza.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]