Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore yahagarariye Perezida Paul Kagame mu nama ya Africa ‘We Build Summit 2026’ iri kubera i Nairobi muri Kenya.
Iyi nama izamara iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 23 kugeza ku ya 24 Mata 2026 ikaba yarateguwe n’Ikigo Nyafurika gishinzwe imari (AFC) ku bufatanye na Guverinoma ya Kenya aho ifite insanganyamatsiko igira iti “Ibikorwaremezo nka moteri y’inganda”.
Intego y’iyi nama ni ukuvana imishinga imwe n’imwe ihuriweho n’Akarere mu magambo igashyirwa mu bikorwa mu bikorwa bigamije gushaka ishoramari rya ngombwa mu mishinga minini ihuza ibihugu nk’imihanda ya gari ya moshi n’imihanda ihuza ibyambu.
Hari kandi guteza imbere inganda muri Afurika kugira ngo umutungo kamere w’umugabane wongererwe agaciro mbere yo koherezwa mu mahanga no gufasha ibihugu bya Afurika gukorera hamwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).
MININFRA yagize iti “ Uru rubuga rufasha Minisitiri kubona amahirwe akomeye yo kuganira n’abandi bayobozi, abashoramari, n’abafatanyabikorwa, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye no kwihutisha iterambere ry’ibikorwaremezo bishyigikira impinduka mu bukungu n’imibereho myiza muri Afurika”.
Iyi nama y’itabiriwe na Perezida wa Kenya William Ruto na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni n’abandi bashoramari n’abahanga mu by’ubukungu aho bazasuzumira hamwe raporo ya 2026 y’uko ibikorwaremezo bihagaze muri Afurika.







