sangiza abandi

Imodoka imwe, abantu benshi, mazutu nkeya: Umujyi wa Kigali mu mujyo wo kurondereza peteroli 

sangiza abandi

Minisiteri y’ibikorwaremezo, yatangaje ko gukoresha bisi ari kimwe mu bisubizo byafasha mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, abafite imodoka zabo bagirwa inama yo kuyoboka bisi.

Ni nyuma y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byasize lisansi itumbagiye, ariko ntibitumbagirane n’ibya mazutu ari nayo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoresha.

Ibi Leta ibishingiraho ivuga ko abantu bakwiye kuziyoboka, yewe n’abafite izabo bakaba baziparika bagateka izi bisi. Guverinoma y’u Rwanda ni nayo yakoze ibishoboa ngo igiciro cya mazutu cye gutumbagira, dore ko izi modoka n’izindi zitwara ibintu ari nkenerwa mu buzima bwa buri musi ku baturage. 

Kuva mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2026, mu mihanda imwe n’imwe mu mujyi wa Kigali, Bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’ibindi binyabiziga ntakumirwa, byahariwe igice cy’umuhanda cyabyo, ngo byihutishe ingendo zabyo.

Ni uburyo mujyi wa Kigali washyizeho bwo gufasha ibi binyabiziga mu masaha agaragaramo abagenzi benshi; kuva saa 6h00h-10h00 za mu gitondo na 17h00-21h00, mu gihe ibindi binyabiziga byo bizajya bisangira igice kimwe gisigaye, ariko mu yandi masaha zikabikoresha byombi.

Minisiteri y’ibikorwaremezo, yagaragaje ko ubu gukoresha bisi bikwiye kuba amahitamo ya buri wese, dore ko n’ingendo zazo ziri kwihuta bijyanye n’izi nzira zihariye zashyiriweho.

Mu butumwa yanditse ku rubuga rwa X, yagize iti: “Gukoresha bisi ni kimwe mu bisubizo byagufasha guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. Guhera uyu munsi bigire umuco, uhitemo bisi igihe ufite urugendo, cyane ko zifite inzira zihariye zituma ugera aho ujya ku gihe.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yatangaje ko abafite ibinyaiziga byabo bwite ariko badashaka guteza izi modoka rusange, bashobora kunyura mu yindi mihanda igera aho bagiye, batanyuze mu isanzwe mu rwego rwo kwirinda ambutiyaje.

Ati: “Hirya no hino hari indi mihanda yagiye yubakwa ushobora gukoresha nk’umuntu ukoresha imodoka ku giti cye.

Abatwara  imodoka bwite bagiriwe inama yo kuziparika ahabugenewe bagatega bisi 

Emma Claudinne Ntirenganya akomeza avuga ko bumwe mu buryo bwatuma nta ambutiyaje igaragara kubera gutambuka kwa za bisi, abatwara ibinyabiziga bwite bashobora kugera aho bazisiga hizewe harimo na parikingi zabugenewe, bagafata bisi zibkomezanya aho bajya kandi bikihuta.

Niba ugeze nko muri gare ya Kabuga, ushobora kuvuga uti imodoka yanjye ndayisiga muri gare hanyuma mfate bisi. 

Akomeza agira ati: “ Imodoka ushobora kuyisiga i Remera, hafi ya Stade kwa Rwahama hari ahantu hari parikingi nini, ukaba wafata bisi ukajya mu Mujyi.

Yongeyeho ko umuntu ashobora no guhagarika kuyigendamo akajya ayikoresha nko muri ‘Week-end’ n’izindi gahunda zijya aho bisi zitagera, agahitamo kujya akoresha bisi ahashoboka.

Mu murongo wa Guverinoma y’u Rwanda yo kwisunga ibinyabiziga bitangiza ikirere kandi bikoresha amashanyarazi bigafasha mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, byitezwe ko Bisi nshya 50 zitwara abantu ku buryo bwa rusange zizinjira mu mujyi wa kigali bitarenze Gicurasi uyu mwaka.

Nk’uko Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, Ecofleet Solutions, Aubin Rukera babitangarije ikinyamakuru The New Times, bisi 20 za mbere muri zo zashyizwe mu muhanda kuri uyu  wa 24 Mata 2026 ubwo gahunda yo guharira bisi igisate cyazo yatangiraga.

Photos:

[fluentform id="3"]