sangiza abandi

‘Bisi ni nziza, ariko ikibazo dutuye nabi’ – Gahunda ya tuyoboke bisi mu mboni za Hakuzwumuremyi

sangiza abandi

Abasesenguzi n’abatuye Umujyi wa kigali basanga gahunda ya Leta yo gushishikariza abantu kuyoboka bisi ari nziza ariko bagashimangira ko hakwiye gutekerezawa uburyo abantu bagenda neza by’umwihariko kugenda badahagaze, bakabona imbogamizi mu kuba hari abatuye aho zitanagera.

Leta y’u Rwanda yagaragaje ko gukoresha bisi ari kimwe mu bisubizo byafasha mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ndetse abafite imodoka zabo bagirwa inama yo kuyoboka bisi.

Mu koroshya imigendekere yazo kugirango ingenzo zazo zigende neza ndetse zihute, bumwe buryo bwatekerejwe ndetse bukanakoresha harimo kuziharira inzira ya zo ngo zitambuke mbere y’ibindi binyabiziga.

Ni imwe muri nyinshi mu mpinduka zakozwe by’umwihariko nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda ishyizeho Ikigo gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, Ecofleet Solutions.

Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026, ni bwo mu mihanda imwe n’imwe mu Mujyi wa Kigali, bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’ibindi binyabiziga ntakumirwa, byahariwe igice cy’umuhanda bizajya bikoresha. 

Leta isanga ubu buryo buzatuma ntawe ugira impungenge zo gutega bisi kuko ingendo zihuta, ariko kandi hagatwarwa abantu benshi icyarimwe,abanya Kigali bakagira umuco gutega bisi yewe hadasigaye n’abasanzwe bafite ibibinyabiziga byabo .

Hari uko abantu babyakiriye, barimo ababyakiriye nk’ibisubizo n’ababyakiriye nk’igikomeje kuba ikibazo.  Mu kiganiro cyihariye umunota wagiranye n’umunyamakuru w’inzobere akaba umusesenguzi, Joseph Hakuzwumuremyi, yagaragaje ko mu by’ukuri bisi ari nziza ariko hanozwa neza uko abantu bagenda neza ndetse hakaba hanazanwa bisi zigezweho.

Ibi abishingira ku kuba mu bagiye kuziyoboka harimo abasanzwe bagenda mu zabo bwite ndetse banambaye neza ku buryo kubatwara bahagaze cyangwa bakandagirwa kubera umubyigano n’ibindi bitaba byiza.

At: “Bisi niba zigezayo abantu kare, hazabaho uburyo bwo kwihuta, gusa ikibazo, bisi dufite ni iza cya gihe hakiri abantu buzuye icyapa zipakira. Dushake bisi abantu bagenda bameze neza, uranjyana manitse amaboko ndi inka ujyanye muri Congo?” 

Yakomeje agaragaza ko kugenda muri bisi neza byafasha n’abambaye neza bagiye mu kazi, ati: : Niba ngiye kuyijyamo, nkieneye ko ishati nyigezayo ikimeza neza.  Ubu tugiye kubonamo n’abambaye karuvate n’ikote.”

Avuga ko umubare w’abantu itwara ukwiye kugabanuka, kugirango abantu bagende neza. Asanga kandi n’imiturire ari ikibazo kuko abantu baramutse begereye akazi kabo byagabanya ingendo no gutega bya  hato na hato.

Tariki ya 2 Ukuboza 2025, ni bwo hatangijwe igeragezwa ry’uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bigizwemo uruhare n’Ikigo cya Leta cya Ecofleet Solutions. Hahise hashyirwaho uburyo imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihabwa umwanya zigatambuka mbere. 

Nyuma y’amezi hafi atanu, ubu buryo bugaragaza ko bwatanze umusaruro, kuko imirongo miremire y’abatega imodoka yagabanutse, aho buri munsi hakorwa ingendo zirenga 220,000 (Inshuro abantu binjira mu modoka), ndetse muri rusange igihe ingendo zamaraga cyagabanutseho iminota irenga 17. 

Photos:

[fluentform id="3"]