sangiza abandi

Si mu nyungu zawe gusa ahubwo ni n’iz’igihugu: Impamvu z’ingenzi ukwiye guhitamo gutega bisi 

sangiza abandi

U Rwanda rukomeje gushyiraho ingamba zirufasha guhangana n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli bikomeje gutumbagira uko bwije n’uko bukeye, ari nako kandi rugabanya ingano y’imyuka ituruka mu binyabiziga bikoresha lisansi ijya mu kirere ikangiza ibidukikije.

Ni muri urwo rwego leta ikomeje gushishikariza abaturage cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali guhitamo gutega bisi mu ngendo zitandukanye bakora umunsi ku wundi, ndetse mu gihe ari ngombwa n’abafite imodoka zabo bakayoboka iyo nzira.

U Rwanda rwafashe ingamba zinyuranye mu rwego rwo gukoresha neza ibikomoka kuri peteroli igihugu gifite mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati igikomeje, kugabanya umuvundo w’ibinyabiziga no kwihuta mu ngendo.

Ubwo yari mu kiganiro Urubuga rw’itangazamakuru, umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yasobanuye ko nubwo atari itegeko ko abantu bafite imodoka zabo bahitamo gukoresha bisi, ariko bakwiye kumva ko ari no gufasha igihugu.

Ati “Mu gihe wahisemo kugenda na bisi imodoka yawe ukayisiga mu rugo ntabwo ari inyungu zawe gusa, ni n’inyungu z’igihugu cyane cyane muri ibi bihe kubera ko uko tugenda na bisi bivuga ko bwa bubiko bw’ibikomoka kuri peteroli dufite buramara iminsi myinshi kurushaho.”

Prof. Egide Karuranga we yagaragaje ko umuvundo w’ibinyabiziga ugaragara mu mujyi wa Kigali uturuka ku kuba abantu bahitamo gukoresha imodoka zabo ku giti cyabo avuga ko uhombya ubukungu bw’igihugu.

Mu buryo bw’imibare, yerekanye ko mu gihe umuntu yaba amara isaha imwe mu muhanda kubera ubwinshi bw’ibinyabiziga buri munsi, ku mwaka biba bitwaye amasaha 320, ubishyize ku masaha akorwa ku munsi nibura bihura n’iminsi 40 iba itakaye.

Ibyo bisobanuye ko niba umuntu atakaza iminsi 40 adakoze kandi bikaba ku bantu barenze umwe bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Yanashimangiye kandi ko gukoresha bisi bigabanya ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa bigakomeza gufasha igihugu kubikoresha neza.

Mu rwego rwo kwihutisha ingendo mu Mujyi wa Kigali hari hatangiye kugeragezwa ikoranabuhanga rifasha abagenzi kumenya aho bisi igeze, imyanya ifite n’iminota isigaye ngo igere ku cyapa runaka kugira ngo bigabanye iminota abagenzi bamara bazitegereje ndetse rimwe na rimwe zikaza zuzuye ntizibatware.

Ibi byemejwe n’umuyobozi mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin, aho yatangaje ko iri koranabuhanga mu Rwanda ryatangiye kwifashishwa nubwo ritaramurikirwa Abanyarwanda kuko rikiri kugeragezwa.

Umujyi wa Kigali washyizeho ibisate by’imihanda yahariwe bisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange, ndetse abafite imodoka zabo bagirwa inama yo kutazikoresha, ahubwo bakayoboka bisi.

Zimwe mu mpamvu ukwiye gutega bisi harimo kwizigamira no kugabanya ikiguzi cy’urugendo aho ukoresha amafaranga make bitewe n’uko ikiguzi cy’ubwikorezi rusange ari gito ugereranyije n’ubw’umuntu ku giti cye.

Hari kandi kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli ( Lisansi na mazutu) no kugabanya umubyigano w’imodoka ku mihanda bigatuma ingendo zihuta abantu badatinda ku byapa.

Indi mpamvu ni ukurengera ibidukikije aho gutega bisi zikoresha amashanyarazi bigabanya imyuka ihumanya ikirere.

Umujyi wa Kigali ukomeje gushishikariza abaturage gutega bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange aho kwibanda ku gukoresha imodoka zabo bwite

Photos:

[fluentform id="3"]