sangiza abandi

DC Clement yatakambiye urukiko asaba kurekurwa kubera impamvu zirimo  umugore we  urwaye

sangiza abandi

Umunyamakuru Niyigaba Clement  wamamaye nka DC Clement , yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo  ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba ari ubwa mbere akoze icyaha, umugore we urwaye ndetse n’izindi.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mata 2026 ku ifunga n’ifungurwa ryagateganyo, DC yaje yambaye inwketo zifunguye, ipantaro n’umupira by’amabara asa ibizwi nka ‘Ensemble’ ndetse afite mu ntoki impapuro  zigaruka kuri dosiye ye.

DC Clement wari wunganiwe n’abanyamategeko babiri, Bayisabe Irene na Uwizeyimana Dative, bagaragaje ko umukiliya wabo ari inyangamugayo, ndetse bashyira imbere icyemezo cyatanzwe n’inzego z’ibanze ndetse n’urwandiko rw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) rugaragaza ko nta makemwa yari afite mbere yo gutabwa muri yombi.

Me Dative , umwe mu bunganizi ba DC Clement yavuze ko ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya burimo kwivuguruza ku buryo budakwiye guhabwa agaciro. Yagaragaje ko abantu batanu bari ahavugwa ko habereye ibikorwa bishingirwaho mu rubanza batanze ubuhamya butandukanye, bityo hakabaho gushidikanya ku kuri kwabwo.

Yanashimangiye ko Niyigaba Clement atigeze yigomeka ku byemezo by’ubuyobozi cyangwa ngo ashishikarize abaturage gukora imyigaragambyo, bityo  ko icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda kidakwiye kumuregwa.

Ku ruhande rwa Maitre Bayisabe Irene, na we wunganira DC Clement  yavuze ko hari ibyaha bimwe bidakwiye gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha, nk’icyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, kuko nta muntu wigeze atanga ikirego kuri icyo cyaha.

Yongeyeho ko amagambo “Amateka azahinduka” yavuze n’uregwa atari agamije guteza imvururu, ahubwo yashakaga kugaragaza icyizere cy’urubyiruko mu kubaka igihugu.

Banagarutse ku mibereho y’umuryango we, aho umugore we Manzi Aliane arwaye umugongo kandi agomba kwita  ku bana b’impanga bafite amezi arindwi baherutse kwibaruka.

Me. Bayisabe agaragaza ko  bakwiye kurengerwa no gukomeza kubona uburenganzira bwabo busanzwe, harimo nko kubona ibibatunga bityo ko Urukiko rwadohora DC Clement akarekurwa.

Ku rundi ruhande, Ubushinjacyaha bwakomeje gushimangira impungenge zabwo, nubwo abunganizi bavuga ko nta shingiro zifite kuko dosiye igaragaramo abantu bake kandi nta bimenyetso bifatika byerekana ibyaha ashinjwa.

Ku ruhande rwa  DC Clement yavuze ko yakwemera gutanga ingwate y’inzu ye iherereye mu Busanza ifite agaciro ka miliyoni 150 Rwf, ndetse n’ibindi yategekwa gukora yabikora ariko agakurikirwa ari hanze.

Umwanzuro w’Urukiko  uzasomwa ku wa Kane, tariki ya  30 Mata 2026, Saa cyenda.

Umugore wa DC Clement, Manzi Aliane ararwaye

DC Clement afite abana b’impanga bafite amezi arindwi

Uku ni ko DC Clement yari yambaye kuri uyu munsi

Screenshot

Photos:

[fluentform id="3"]