sangiza abandi

Ruhango: Bishimiye inzu bubakiwe hakoreshejwe amabuye afite amateka

sangiza abandi

Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Ntongwe (AGSF) urashimira ubuyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda bwabubakiye inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko ikubakishwa amabuye, kuko ariya mabuye nayo afite amateka yifashishijwe n’abatutsi birwanaho n’ubwo nyuma baje kurushwa imbaraga bakicwa.

Mu bihe bitandukanye umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu yahoze ari Komini Ntongwe(Amayaga Genocide Survivors Foundation ‘AGSF’)basabaga inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, bigeza aho irubakwa.

Evode Munyurangabo Perezida wa AGSF avuga ko anyuzwe na byo ndetse akanashimira ubuyobozi bw’igihugu bwayubatse ndetse bakayubaka bakoresheje amabuye nayo afite amateka.

Yagize ati”Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu ko bwumvise ubusabe bw’inyubako y’amateka tukabasha kuyubakirwa ikaba ari inzu nziza yujuje byose ikanagira ubwiza budasanzwe aho yubakishije amabuye nk’umwihariko”

Evode akomeza avuga ko ariya amabuye yubakishije iyo nzu iri aho ababo bari bahunze ibitero bikabatera nabo bakoreshaga amabuye bakagerageza kwirwanaho banga kumanika amaboko nubwo byarangiye barushijwe imbaraga bakicwa.

Yagize ati”Iri buye ryubakishijwe iyi nzu ni igihango dufitanye n’abacu”

Iyi nzu igizwe n’igice cy’amateka ya Jenoside, ikagira igice cy’amateka mbere ya bakoroni no mu gihe cyabo, ikagira igice cy’amateka ya Repubulika ya mbere ni iya Kabiri, ikagira igice kigizwe n’itegurwa rya Jenoside yakorewe abatutsi, ikagira kandi igice kivuga ku kurokora kw’abatutsi bahigwaga ngo bicwe ndetse n’amateka yo kubohora igihugu.

Evode Munyurangabo Perezida wa AGSF

Iyi nzu y’amateka kandi ifite igice cy’ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda ikagira n’ igice cyiswe icyumba cy’umukara ‘Chambre noir’ aho Munyurangabo avuga ko icyo cyumba cy’umukara kizafungirwamo ba ruharwa babahekuye kuko bagize ubwicanyi ndengakamere ku Mayaga.Ngo bazafata amafoto yabo bayafungire muri icyo cyumba bakajya bereka urubyiruko abagize uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Yagize ati”Abo ba ruharwa barimo Kagabo Charles,abarundi, ba konseye, Pilato(NSABIMANA Jacques”

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Valens Habarurema asaba buri wese ufite icyo yagira nk’ikimenyetso kizakoreshwa muri iyi nyubako kugirango azagitange kizakoreshwe mu nzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

“Buri wese ufite icyo yagira kizakoreshwe muri iriya nyubako azakiduhe nk’akarere dufatanye na Amayaga Genocide Survivors Foundation ku buryo umwaka utaha abantu bazagisangamo”

Urwibutso rw’akarere ka Ruhango ruri i Kinazi ari naho inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yubatse.Ni urwibutso ruruhukiyemo imibiri 63,293 hakaba haniyongereyemo imibiri 35 yashyinguwe mu cyubahiro kuri iki cyumweru.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]