sangiza abandi

Miliyari 250 Frw zizashorwa mu gutunganya ibyanga by’inganda bizaha akazi abasaga 25,000

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko agera kuri miliyari 250 Frw azashorwa mu gutunganya ibyanya by’inganda bizubakwa kuri hegitari 8000 zizatanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 25.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi ukuriye politiki y’inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Fred Mugabe, aho yavuze ko ibi byanya bizagira uruhare rukomeye mu itetambere ry’igihugu mu gihe bizaba bimaze gutunganywa.

Yatangaje ko leta iteganya gukomeza kwagura no gutunganya ibyanya by’inganda ariko bikazakorwa mu byiciro hagendewe ku buryo ubushobozo buzajya buboneka.

Ibyanya bizatunganya ni ibihereye mu Karere ka Bugesera, Muhanga, Musanze na Rwamagana. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 leta yashoye miliyari 10 Frw muri ibi byanya uko ari bine.

Ubwo yasobanuriraga Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena imikorere y’ibyanya by’inganda n’uburyo hakongerwa uruhare rwazo mu iterambara ry’iguhugu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko leta ifatanya n’abikorera mu gutunganya ibi byanya by’inganda harimo mu gutanga ingurane ku baturage bagiye kwimurwa ahagiye kubakwa uruganda runaka.

Yavuze ko bitewe n’uko amikoro atabonekera rimwe buri mwaka w’ingengo y’imari leta izajya yongera ibikorwaremezo mu byanya by’inganda mu rwego rwo korohereza abashoramari bakorera muri izo nganda.

Icyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2, iteganya ko mu myaka itanu kugera mu 2029 inganda zizatanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 63.

Mu mwaka wa 2025 Urwego rw’inganda rwagize izamuka rya 11% ku izamuka rya 9.5% ryari riteganyijwe muri NST2.

Icyanya cyihariye cy’ubukungu cya Kigali gihereye i Masoro mu Karere ka Gasabo mu 2025 cyohereje hanze y’u Rwanda umusaruro ufite agaciro k’arenga miliyari 425 Frw gitanga akazi ku bakozi ibihumbi 22 bahoraho.

Muri gahunda ya kabiri y’igihugu yo kwihutisha iterembere NST2, mu rwego rw’inganda leta y’u Rwanda yiyemeje kongera ibikorerwa mu nganda zikora iby’ibanze nkenerwa hagamijwe guhaza isoko ry’imbere mu gihugu no kugabanya ingano y’ibitumizwa mu mahanga ndetse no kureshya abashoramari bo mu rwego rw’inganda.

Kugira ngo ibi bizagerweho hemejwe ibyanya by’inganda bya Kigali, Bugesera, Rwamagana Musanze n’ahandi aho bizatunganywa kandi bigakora neza.

Miliyari 250 Frw zizashorwa mu gutunganya ibyanga by’inganda byo mu Turere twa Bugesera, Muhanga, Musanze na Rwamagana bizaha akazi abasaga 25,000

Photos:

[fluentform id="3"]