Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Thelesphore Ndabamenye , yibukije abahinzi gufata neza umusaruro mu rwego rwo kugabanya ingano y’uwangirika mbere y’uko ugezwa mu buhunikiro.
Minisitiri Ndabamenye yabigarutseho ubwo yagaragazaga uruhare rw’umuhinzi mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko avuga ko kimwe mu byatuma ibiciro bidakomeza gutumbagira ari ugufata neza umusaruro hagabanywa ingano y’uwangirika utaragezwa mu buhunikiro.
Dr. Ndabamenye yavuze ko mu gihe ingano y’umusaruro wangirika mbere y’uko uhunikwa yaba igabanyutse byafasha umuturage n’igihugu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Yagize ati “ Iyo hari umusaruro wangirika mu gihe cy’isarura biba ari igihombo gikomeye kuko umuhinzi ntabwo aba yawujyanye mu rugo ngo bawurye, ntunajyanwe mu buhunikiro ndetse n’ujyanwa ku isoko uba ugabanyutse kandi biri mu byongera ibiciro ku masoko”.
Yavuze ko Leta iri kugerageza kubaka ubuhunikiro bwinshi ku buryo buri karere kazaba gafite aho abahinzi bahunika umusaruro wabo ariko asaba n’abaturage kubigiramo uruhare bagabanya uwangirika mu gihe bari gusarura.
Yagize ati “ Nka leta dufite gahunda yo kongera ubuhunikiro ku buryo buri karere kazaba kabufite ariko nanone umuturage nawe hari icyo asabwa kugira ngo umusaruro wangirika utaragezwa ku masoko ugabanyuke. Ntabwo waba wejeje imifuka ibiri y’ibishyimbo hanyuma ngo umwe wangirike usagure undi”.
Yavuze ko umuturage agomba kugira umusaruro ajyana ku isoko ariko nawe akagira uwo yisigira murugo.
Yagaragaje ko 80% by’umusaruro w’imboga ujyanwa ku isoko 20% abahinzi bakawusigarana murugo. Mu gihe 42% by’uw’ibigori ujyanwa ku isoko abahinzi bagasigarana 43%.
Umuceri wera mu Rwanda 81% byawo ujyanwa ku isoko, abahinzi bagasigarana 17% wo kurya murugo naho 50% by’umusaruro w’ibirayi ujyanwa ku isoko mu gihe 20% ari byo bisigaranwa n’abahinzi.
Mu rwego rwo kugabanya umusaruro wangirika u Rwanda rwatangiye kubaka inyubako zizajya zumushirizwamo umusaruro harimo iyubatswe mu mujyi wa Kigali hakaba n’izindi enye ziri kubakwa mu turere dutandukanye turimo Rubavu, Rulindo, Bugesera na Nyagatare.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi muri Kamena 2025 yatangaje ko umusaruro w’ubuhinzi ungana na 30% wangirikira mu mirima bitewe no kubura uburyo bwo kuwubika neza.









