sangiza abandi

Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 685 $ mu 2025

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere RDB, rwatangaje ko mu 2025 ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 685$ aho byiyongeye ugereranyije na miliyoni 647$ bwari bwarwinjirije mu 2024 bigaragaza ubwiyongere bwa 6%.

RDB yabitangaje kuri uyu wa 28 Mata 2026 muri raporo ya 2025 igaragaza uko u Rwanda rwateye intambwe mu nzego zinyuranye zirimo ishoramari, ubucuruzi n’ubukerarugendo.

RDB yagaragaje ko uku kwiyongera kwatewe n’umubare munini w’abasura u Rwanda mu rwego rw’ubukerarugendo aho abagera kuri miliyoni 1.49 barusuye mu 2025 bigaragaza ubwiyongere bwa 9% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Yagaragaje ko kandi iri zamuka ryatewe n’ubukerarugendo bw’ingagi zikurura abasura pariki z’igihugu n’ibindi byiza bishya byashyizwe muri izi pariki. 

RDB yagaragaje kandi ko ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama n’ibirori bwinjije miliyoni 94.7$ bivuye kuri kuri miliyoni 84.8$ bwari ho  mu 2024 bigaragaza ubwiyongere bwa 11%.

Mu 2025 u Rwanda rwakiriye inama n’ibirori mpuzamahanga 165 byabaye kimwe mu byatumye urwego rw’ubukerarugendo rwinjiza agatubutse.

Muri ibyo birori u Rwanda rwakiye harimo nka Shampiyona y’Isi y’Amagare (UCI 2025) yabaye muri Nzeri akaba ari ubwa mbere yari ibereye ku mugabane wa  Afurika, Move Afrika, Mobile World Congress na Shampiyona ya Basketball ya Afurika (BAL).

RDB yagaragaje ko ibi birori byagize uruhare rukomeye mu kongera abasura u Rwanda no kurumenyekanisha ku rwego rw’isi.

U Rwanda rwakomeje gukoresha ubufatanye mu gukurura abarusura binyuze muri gahunda “Visit Rwanda” kugira ngo rurusheho kumenyekana nk’ahantu nyaburanga n’ahabereye ishoramari.

Mu 2025, u Rwanda rwavuguruye ubufatanye na Paris Saint-Germain kugeza mu 2028, runasinyana amasezerano mashya y’imyaka itatu n’ikipe ya Atlético de Madrid azageza mu 2028.

Gahunda ya Visit Rwanda yaguriwe muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho RDB yasinyanye amasezerano n’ikipe ya Los Angeles Clippers na Los Angeles Rams, yose akaba azagera mu 2030.

Ingagi ziri mu zikurura bamukerarugendo benshi
Mu 2025 u Rwanda rwasuwe n’abakerarugendo basaga miliyoni
Pariki z’igihugu zongewemo ibintu bikurura ba mukerarugendo
Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 685 $ mu 2025
U Rwanda rufite ibyiza bikurura ba mukerarugendo

Photos:

[fluentform id="3"]