Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye Abanyarwanda kuzitabira ari benshi imikino yo ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, ubwo amakipe y’u Rwanda azaba ahatanira kujya muri 1/4 cya Shampiyona Nyafurika ya Volleyball.
Muri iyi mikino amakipe ane y’u Rwanda ariyo APR VC, Kepler VC, Police VC na REG VC azaba ahatanira kujya muri kimwe cya kane cy’irushanwa.
Minisitiri Mukazayire mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yagaragaje ko ari umwanya ukomeye ku makipe y’Igihugu, anasaba Abanyarwanda kuzitabira ari benshi kugira ngo bayashyigikire.
Ati ” Umunsi w’ejo bizaba bikomeye aho amakipe yacu ya VolleyBall azaba ahatanira kujya muri kimwe cya kane (Quarter Finals) kuri BK Arena. Mukomeze kwitabira muri benshi dushyigikire amakipe yacu.”
Iyi mikino itegerejwe n’abatari bake, cyane cyane abakunzi ba Volleyball, bitewe n’uko izagena amakipe azakomeza mu kindi cyiciro gikomeye cy’irushanwa.
APR VC ishobora kuzahuriramo na Al Ahly yo mu Misiri iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, dore ko ari na yo ifite ibikombe byinshi byaryo (16).
Muri iyi mikino ya ⅛ biteganyijwe ko APR izakina na Faith Union yo muri Maroc saa mbiri z’ijoro, mu gihe yatsinda ikajya muri ¼ ikaba yahura n’iyatsinze hagati ya Al Ahly na Kalibi SC yo muri Ghana.
Ni mu gihe saa munani, Police VC, ikipe rukumbi mu zihagarariye u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda, izacakirana na Nigeria Customs Service, iherutse kugora cyane APR VC ubwo bahuraga.
Police VC iramutse itsinze, yahurira muri 1/4 n’izava hagati ya Kepler VC na General Service Unit yo muri Kenya. Aha dushobora kubona amakipe y’u Rwanda ahura, mu gihe Kepler yaba yatsinze uyu mukino.
Undi mukino witezwe, uzaba wahuje REG VC na Sports-S yo muri Uganda saa sita z’amanywa, mu gihe yabasha gutambuka ikaba yazahurira muri ¼ n’izatsinda hagati ya Nemo Stars yo muri Uganda na Kenya Sports VC.
Imikino yose ya ⅛ izakinwa kuri uyu munsi ndetse ikipe izatsinda izahita ikomeza muri ¼, iyatsinzwe ihite isezererwa.








