sangiza abandi

Hari gukorwa imihanda y’icyanya cy’inganda cya Muhanga cyashowemo asaga miliyoni 126$

sangiza abandi

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko imirimo yo gukora imihanda mu cyanya cy’inganda cya Muhanga irimbanyije, mu rwego rwo kurushaho koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Biteganyijwe ko imirimo yo gutunganya iyi mihanda, izarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2026. Iki cyanya gifite inganda eshanu zikora, n’urundi rumwe ruri kubakwa, kirimo ishoramari ry’arenga miliyoni 126$, kikaba cyarahaye akazi abaturage basaga 1000. 

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yakanguriye abikorera gushora imari muri iki cyanya kiri muri bine Leta y’u Rwanda iri gutunganya birimo n’icya Bugesera, Musanze na Rwamagana.

Guverinoma y’u Rwanda yashoye miliyari 10 Frw muri ibi byanya muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26, ndetse biteganyijwe ko hazashorwa agera kuri miliyari 250 Frw yo gutunganya ibi byanya bizubakwa kuri hegitari 8000, bigatanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 25. 

Icyiciro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST2, iteganya ko mu myaka itanu iri imbere,  kugera mu 2029, inganda zizatanga akazi ku bantu barenga ibihumbi 63.

Leta y’u Rwanda yiyemeje kongera ibikorerwa mu nganda zikora iby’ibanze nkenerwa, hagamijwe guhaza isoko ry’imbere mu gihugu no kugabanya ingano y’ibitumizwa mu mahanga ndetse no kureshya abashoramari bo mu rwego rw’inganda.

Iki cyanya kirimo ishoramari rirenga miliyoni 126$
Iki cyanya ni kimwe muri bine biri gutunganywa, harimo n’ibya Bugesera, Musanze na Rwamagana
Muri iki Cyanya cy’Inganda cya Muhanga harimo inganda 5 zikora n’urundi rumwe ruri kubakwa.
Icyanya cy’Inganda cya muhanga cyahaye akazi abaturage basaga 1000.

Photos:

[fluentform id="3"]