sangiza abandi

MIFOTRA yasabye urubyiruko kwihugura ku ikoranabuhanga rya AI no guhanga imirimo mishya

sangiza abandi

Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Christine Nkulikiyinka, yasabye urubyiruko kurushaho kwihugura ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano [AI], no gushyira imbaraga mu guhanga imirimo myinshi kandi myiza.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu munsi w’Umurimo, taliki ya 1 Gicurasi 2026, mu kiganiro yagiranye na RBA.

Minisitiri Nkulikiyinka yavuze kugirango abikorera bakomeza kwisanga ku isoko ry’umurimo bakwiye kurushaho kwihugura ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI).

Ati “Mu minsi ya vuba, na AI [Artificial Intelligence] izagera mu bikorera. Icyo tubakangurira ni ugufata ayo mahugurwa. Utazabimenya ngo abikore ashobora gusanga Isi yamusize.” 

Yavuze ko ibi ari ukugirango abikorera bagendane n’isi iri kwihuta mu ikoranabuhanga muri ibi bihe, ashimangira ko byakoroshya imikorere yabo mu mirimo itandukanye ndetse yizeza ubufasha bwa Guverinoma mu guteza imbere iyo mirimo.

Ni ubutumwa yanashimangiye ubwo yayobora ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Umurimo byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda, ku nsanganyamatsiko igaruka ku “gufatanya guteza imbere gahunda yo guhanga imirimo hagamijwe iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu buhangana n’ibibazo biriho.”

Minisitiri Nkulikiyinka, yavuze ko Leta izakomeza ku guteza imbere imirimo itanga umusaruro, kwagura ubufatanye no guharanira ko iterambere ry’ubukungu rihinduka amahirwe yagutse n’imibereho myiza y’Abanyarwanda bose.

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Twagirumukiza François, yashimangiye ko bihaye intego yo kwegera abikorera mu kubashishikariza guhanga imirimo myinshi.

Ati “Ingamba zihari ni ukwegera abikorera ngo tunoze kandi twongere ubumenyi mu bucuruzi. Ni no kongera ubuvugizi bugamije kubafasha mu kazi kabo. Ikindi ni ukubageraho kuko dufite inzego kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku rw’umurenge.” 

Guhanga imirimo mishya kandi myinshi urubyiruko rushishikarizwa, byaba igisubizo cyiza bijyanye n’uko imirimo ya Leta iboneka gake ugereranyije n’ababa bayikeneye nk’uko Raporo ya Komisiyo y’ Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC) ibigaragaza.

Raporo yabo igaragaza ko mu igenzura ryakozwe mu mwaka wa 2024/2025, iyi Komisiyo yasanze imyanya yatangajwe ari 1,387  ikeneye abakozi 3,963, mu gihe abari basabye ako kazi ari basaga miliyoni imwe.

NPSC igaragaza ko muri abo barenga miliyoni, abari bujuje ibisabwa ari 673,416 bangana na 60,6% byabo, mu gihe abitabiriye amapiganwa ari 106,360 bangana na 15.8%.

Muri abo bose abatsinze ni 8,783 bangana na 8.3% gusa, mu gihe abashyizwe mu myanya ari 3,134 bangana na 35.7% by’abatsinze. 

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyagaragaje ko mu 2025 ubushomeri bwagabanutse bugera kuri 12,4% buvuye hafi kuri 15% mu 2024 na 17% mu 2023.

Photos:

[fluentform id="3"]