Rayon Sports FC yanganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda (BK Pro League) wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026.
Ni umukino wa 7 wari uhurije aya makipe y’amakeba muri Stade Amahoro kuva yavugurwa, Rayon Sports yakinanye igitutu cy’uko itarahatsindira uyu mukeba waherukaga kubatsinda ibitego 7 mu mikino ibiri iheruka.
Gusa Rayon Sports yari imaze igihe ititwara nabi nk’uko byari bimeze ubwo baheruka guhura, yari ifitiwe icyizere cyanayumye abafana baza ku bwinshi kuko abarenga ibihumbi 35 (tugenekereje) bari bicaye muri Stade Amahoro yakira ibihumbi 45 iyo yuzuye.
Ku ruhande rw’abatoza, nta mpinduka nyinshi zabaye ku bakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi, uretse Aziz Bassane wa Rayon Sports wari uri mu bihano wagarutse, na Niyigena Clement wa APR FC, wabanje hanze, aho Ishimwe Abdoul ari we wahawe amahirwe.
Ni mu gihe Ssekiganda wa APR FC usanzwe abafasha hagati atakinnye kubera imvune, na ho Rayon Sports igahitamo gukinisha abarimo Asman, Tambwe , Likauz Abedi n’abandi, ikabanza hanze Mugisha Didier, Fall Ngange ntaze muri 18 bakoreshejwe.
Abasifuzi bayoboye uyu mukino, bari barangajwe imbere na Ishimwe Jean Claude ‘Cucuri’ wo hagati, yungirijwe na Ishimwe Didier na Ndayisaba Hamisi Saidi bo ku mpande.
Umusifuzi wa Kane, yari Rulisa Patience Fidele, mu gihe Komiseri w’umukino yari Sekamana Khaliq Abdul.
Watangiye saa 18h00, nyuma y’umunota wo #Kwibuka32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, abakinnyi n’abawitabiriye bafashe.
APR FC yatangiye isatira ku munota wa mbere, ba myugariro ba Rayon Sports baba maso bagarura umupira, ugera kuri Aziz Bassane, agerageje kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC bamutereka hasi atararugeramo iba Coup franc ya mbere.
Yatewe neza na Ndayishimiye Richard, umuzamu Hakizimana Adolphe awukoraho ujya muri koruneri, itewe bakozaho umutwe ukubita igiti cy’izamu uvamo, uburyo bukomeye Rayon Sports yatangiranye.
Mu minota ya mbere Rayon Sports yatangiye ikora amakosa ya hato na hato, cyane cyane ku ruhande rw’iburyo rwa Uwumukiza Obed byatuma APR FC ihangura kenshi, gusa aza kumenyera akina neza.
APR FC yasatiraga binyuze cyane ku mpande z’abarimo Djibril Ouattara, ariko yahindura umupira akabura urangiriza mu izamu.
Rayon Sports yaje gukanguka itangira guhererekanya cyane no gusatira izamu ndetse byanashobokaga ko ifungura amazamu ariko itakaza bumwe mu buryo bukomeye.
Ku munota wa 20, Tambwe Gloire yahushije ubundi buryo bwabazwe bw’igitego cyari gufasha Rayon Sports gufungura amazamu, ku mupira yahawe mu rubuga rw’amahina, ararangara atinda gushota, umuzamu Adolphe Hakizimana arasohoka arawumutanga.
Rayon Sports FC yafunguye amazamu ku munota wa 32, ku gitego cyatsinzwe na Ndikumana Asman, ahawe umupira na Tambwe Gloire.
Ku munota wa 39′ APR FC yabonye penaliti, iterwa na Djibril Ouattara ayinjiza neza mu izamu, yishyura igitego ku munota wa 40.
Igice cya mbere cy’umukino kirangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Igice cya kabiri nta byinshi cyatanze uretse amakosa menshi kuri Rayon Sports yatakazaga umupira, ariko APR FC na yo ntibyaze umusaruro ayo mahirwe dore ko byagaragaraga ko yarushijwe hagati mu kibuga kubera ibura rya Ssekiganda Ronald.
Abatoza batangiye gushaka ibisubizo ku ntebe y’abasimbira ngo bashake ibitego, aho APR FC yakoze impinduka, Hakim Kiwanuka agaha umwanya Memel Dao, mu gihe Mugisha Gilbert we yasimbuwe na Denis Omedi, nyuma Mel Togui agasimburwa na Mamadou Sy.
Rayon Sports na yo yasimbuje, Likau Faustin asimburwa na Habimana Yves , Asman Ndikumana watsinze igitego, asimburwa na Mugisha Didier.
Nta byinshi byatanze gusa Mugisha Didier yahushije uburyo bw’igitego kimwe na mugenzi we Mamadou Sy Bose bari baje basimbuye bashaka gutanga intsinzi ntibyakunda.
Hagati aho, Haringingo Francis utoza Rayon Sports wari utoje Deribi ya mbere kuva yayigarukamo muri uku kwezi kwa Mata, yateje kenshi imvururu kubera kutemera ibyemezo by’abasifuzi, ahabwa ikarita y’umuhondo, kimwe na Emery Bayisenge wari ku ntebe y’abasimbira akinjira mu kibuga nta burenganzira.
Umukino warangiye Rayon Sports FC inganyije na APR FC igitego 1-1 ku mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda (BK Pro League), APR ikomeza gutsikamira Rayon Sports idaheruka kuyitsinda.
Imibare igaragaza ko Rayon Sports imaze imyaka irindwi idatsinda APR mu mukino wa Shampiyona yakiriye, by’umwihariko muri iyi stade.
Rayon Sports Sports FC iheruka gutsinda APR FC muri Shampiyona, ku wa 12 Gashyantare 2023, iyitsinda 1-0.
Abafana b’impande zombi batashye batishimye, cyane cyane Rayon Sports igifite amanota menshi irushwa na APR FC. Kugeza ubu, Iyi kipe y’Ingabo iri ku mwanya wa Kabiri n’amanota 56, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa Kane, n’amanota 48.
Ni mu gihe hasigaye imikino itanu gusa ngo shampiyona irangire.














