sangiza abandi

U Rwanda na Afurika y’Epfo byaciye amarenga yo kuzahura umubano

sangiza abandi

Ibiganiro hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo byasize ibihugu byombi bigaragaje ubushake mu kuzahura umubano umaze igihe warajemo agatotsi.

Ni ibiganiro byahuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe na Mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, byabaye kuri uyu wa 17 Kamena 2026 byabereye i Pretoria.

Minisitiri Lamola yagaragaje ko u Rwanda na Afurika y’Epfo ari ibihugu bifitanye amateka akomeye kandi yenda gusa ahamya ko nubwo habayeho kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe ariko bidakuraho iyo sano.

“Nubwo habayeho kutumvikana kuri bimwe mu bibazo, umubano hagati y’ibihugu byacu wakomeje kurangwa n’ubucuti, ubwumvikane n’ubufatanye bushingiye ku bwubahane. Afurika y’Epfo n’u Rwanda bifite inshingano zo kurushaho gukorana bya hafi, kuko hari byinshi bihuza abaturage b’ibihugu byombi”.

Lamola yagaragaje ko ibihugu byombi bifite amateka asharite byanyuzemo kandi yenda gusa arimo  Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda na Apartheid muri Afurika y’Epfo.

Yagize ati “ Ibihugu byacu byombi byanyuze mu mateka akomeye kandi ababaje. Afurika y’Epfo yanyuze mu bihe by’ivanguramoko rya Apartheid, mu gihe u Rwanda rwanyuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntidushobora kwibagirwa, kandi tuzahora twibuka intwari n’abatanze ubuzima bwabo kugira ngo bubake umusingi w’ibihugu byacu, Afurika y’Epfo n’u Rwanda, tubona uyu munsi”.

Minisitiri Lamola yakomeje avuga Afurika y’Epfo n’u Rwanda bigeze kure gahunda yo kuzahura umubano binyuze mu biganiro byahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Abakuru b’ibihugu byombi.

Ati “ Abakuru b’ibihugu byacu byombi bahuriye ku cyerekezo gikomeye cyo kongera kubaka no guha imbaraga nshya umubano w’ibihugu byacu. Byongeye kandi, bahuje urukundo bakunda Afurika ndetse n’icyizere gikomeye bafite ku mahirwe akomeye uyu mugabane ufitiye abaturage bawo. Icyifuzo cyabo ni ukubona Afurika itekanye, ifite umutekano n’iterambere rirambye”.

Ikibazo cya Visa cyiri mu byaganiweho

Imwe mu ngaruka z’ibi bibazo bya Afurika y’Epfo n’u Rwanda ni uko kuri ubu Abanyarwanda bagorwaga no kubona visa zo kujya muri iki gihugu. 

Kuri iki  kibazo Minisitiri Lamola yijeje ko bishobora gukemuka vuba, agira ati “ Iyi nama kandi izatuma haterwa intambwe mu kuba twabasha gukuraho icyemezo cyo gukumira ibijyanye na Visa ku Banyarwanda bafite Pasiporo zisanzwe, bashaka kuza muri Afurika y’Epfo.”

Yashimye kandi icyemezo cyafashwe n’u Rwanda cyo gukomorera ibikomoka ku matungo biva muri Afurika y’Epfo. Ni icyemezo u Rwanda rwari rwarafashe mu 2017 kubera icyorezo cya listeriosis.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje Ibihugu byombi bifitanye amateka akomeye atapfa gusubanganya umubano wabyo anagaragaza ko Afurika y’Epfo yagize uruhare rukomeye mu gutuma u Rwanda rwongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize “ Afurika y’Epfo yanagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda binyuze mu gushishikariza ishoramari no guteza imbere uruhare rw’abikorera. Urugero rugaragara ni ukuza kw’isosiyete MTN Group mu Rwanda, yabaye imwe mu masosiyete akomeye atanga serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga rya digitale mu gihugu”.

Amb Nduhungirehe kandi yagaragaje ko MTN Rwanda yaremye amahirwe menshi y’akazi, inagira uruhare mu guteza imbere ikoranabuhanga no korohereza Abanyarwanda kubona serivisi z’itumanaho zigezweho.

Yagize ati “ Ibi bikorwa bigaragaza umubano ukomeye hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo ndetse binashimangira ubushake bwa Afurika y’Epfo bwo gushyigikira urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka, gukomeza umutekano no guteza imbere imibereho n’ubukungu by’abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

“Bityo rero, uko ibihe byagenda kose n’ibibazo byaba byarabaye hagati y’ibihugu byacu byombi, twizera ko umubano uhuza u Rwanda na Afurika y’Epfo udashobora gusenyuka. Ni umubano ushingiye ku mateka ahuriweho, icyizere n’inyungu rusange z’abaturage b’ibihugu byombi”.

Umubano w’ibihugu byombi watangiye kugenda biguru ntege nyuma y’uko u Rwanda rushinje Afurika y’Epfo gucumbikira abafite imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano.

U Rwanda na Afurika y’Epfo byaciye amarenga yo kuzahura umubano

Photos:

[fluentform id="3"]