Perezida Paul Kagame yavuze ko iyo abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi baza kuba baritekerezagaho gusa cyangwa bagaharanira inyungu zabo, u Rwanda rutari kuba rugeze ku rwego rugezeho uyu munsi.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 17 Kamena, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano mu nzego zitandukanye.
Mu mpanuro yahaye abo bayobozi, Perezida Kagame yabasabye gufatira urugero ku bagize uruhare mu kubohora Igihugu, abibutsa ko iyo baza kuba bararanzwe no kwirebaho gusa, igihugu kitari kuba kiriho nk’uko kiri uyu munsi.
Ati ” Iki gihugu aho cyari kigeze, abarwaniye kugikiza bakakibohora, sinzi niba abantu benshi batekereza ko abagize urwo ruhare bitekerezaga cyangwa batekerezaga igihugu? Iyo baba baritekerezaga gusa, inyungu zabo, ntaho Igihugu cyajyaga kugera na busa.”
Yakomeje agira ati “Kandi murabizi ko icyo gihe nta n’inyungu zari zihari, ntabwo wavuga ko abantu barwanira inyungu, nta mushahara, nta kintu cyari kiriho, ahubwo icyo abantu babaga batekereza ni uko habaga harimo no gutakaza ubuzima.”
Perezida Kagame yavuze ko ababohoye Igihugu bakoze ibikorwa bikomeye byasabaga kwitanga no kwemera gutakaza ubuzima. Abwira abayobozi ko ugereranyije n’ibyo abo bababanjirije banyuzemo, inshingano bafite uyu munsi zitagakwiye kubananira.
Ati ” Gukorera Igihugu kuri uru rwego aho tugeze, ubwo bwitange ubugereranyije ntabwo bwari bukwiye kuba butunanira, umuntu agiye abitekereza neza, ntabwo ari imirimo idusaba gutanga ubuzima bwacu.”
Yasobanuye ko inshingano abayobozi bafite muri iki gihe zitarimo ibyago nk’ibyo abarwanye urugamba rwo kubohora Igihugu bahuraga na byo, kuko bo bakora bazi neza ko basubira mu miryango yabo amahoro.
Ati “Uzi ngo ugiye ku rugamba ntanubwo uziko uri butahe amahoro, ushobora gutakaza ubuzima, ariko aha urabyumva ibyo dukora buri munsi, ukora ibyo ukora uzi ngo uri butahe mu rugo aho uba uri hose uri muzima. Ayo mateka rero kuki abantu bayibagirwa yari akwiye kuba atuyobora mu bikorwa byacu bya buri gihe.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko ibibazo biboneka mu kazi bishobora gukemurwa binyuze mu gukorana, kuganira no gushakira ibisubizo hamwe. Yongeyeho ko n’aho ubushobozi budahagije, hashakwa amikoro n’ubundi buryo bwo gukemura ibibazo.
Yavuze ko ibyo byose bishoboka iyo umuyobozi asobanukiwe neza inshingano ze ndetse n’intego Igihugu kimutegerejeho.
Ati ” Mujye rero muhora mwibuka ko muri izi nzego dukoreramo twese dukorera Igihugu, intego ni imwe, ujye wibuka ko uri kumwe n’abandi, iyo ukoze neza bikugirira inyungu, bigira inyungu ku bandi, bigirira inyungu ku gihugu, hari ukora nabi yari akurikiya inyungu ku giti cye, ariko bigira ingaruka ku bandi, bigira ingaruka mbi ku gihugu, ibyo mujye mwibuka kubitandukanya.”
Perezida Kagame yanavuze ko impinduka muri Guverinoma zizakomeza kubaho bitewe n’impamvu zitandukanye.
Agaragaje ko hari igihe habaho kwihanganira umuyobozi utuzuza neza inshingano ze, ariko iyo inshuro zirenze eshatu zikaba enye, habaho gufata ibyemezo bikwiye.








