sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe yaganiriye n’Abanyarwanda baba muri Gabon

sangiza abandi

Minisitiri w’intebe Dr. Justin Nsengiyumva wagiriye uruzinduko mu gihugu cya Gabon, yahuye n’Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Libreville bagirana ibiganiro.

Minisitiri w’Intebe yahuye n’aba Banyarwanda, ku Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026.

Mu biganiro Minisitiri w’Intebe yagiranye n’Abanyarwanda yabashimiye uburyo bakomeje kubaka ubumwe no guhagararira u Rwanda mu mahanga, anabashishikariza gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu cyabakiriye ndetse n’igihugu cy’u Rwanda bavukamo.

Minisitiri w’intebe yagiye muri Gabon ku wa Gatandatu, tariki ya 2 Gicurasi 2026, aho yagiye ahagarariye Perezida Kagame, mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Ingoro y’Inama ya Libreville muri Gabon.

Uyu muhango wabereye i Libreville kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi 2026, wayobowe na Perezida w’iki gihugu, Brice Oligui Nguema.

Iyi Ngoro yatashwe, izajya yakira inama n’ibikorwa mpuzamahanga bitandukanye, ikaba yitezweho kugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama muri Gabon.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]