sangiza abandi

Umunsi wo kwita izina abana b’ingagi wamenyekanye

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi ku nshuro ya 21 uzaba ku itariki ya 4 Nzeri 2026.

Uyu muhango uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze, uhuza abantu batandukanye, aho abana b’ingagi bahabwa amazina, hagamijwe gushimangira uruhare rw’abaturage mu kubungabunga ibidukikije no kurengera ingagi zo mu misozi.

Uyu muhango witabirwa n’ibihumbi by’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda by’umwihariko abari mu rwego rw’ubukerarugendo.

Umwaka ushize ubwo uyu muhango wabaga ku nshuro ya 20 hiswe amazina abana b’ingagi 40 bakomoka mu miryango 15.

Uyu muhango witabiriwe n’ibyamamare biturutse mu bice bitandukanye by’Isi harimo Michelle Yeoh Todt, umukinnyi wa filimi w’icyamamare ukomoka muri Malaysia akaba anakorana n’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga uyu mubumbe dutuyeho.

Hari n’abandi barimo David S. Marriott ni umushoramari w’Umunyamerika, Sang-Hyup Kim ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere rishyigikira Ibidukikije, Suzan Chin ni Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n’Igenamigambi n’Iterambere, akanaba ukuriye ibijyanye no gushushanya imbata z’imishinga muri Wildlife Conservation Society n’abandi.

Photos:

[fluentform id="3"]