sangiza abandi

Mu mezi ane inkuba imaze kwica abantu 49 mu Rwanda

sangiza abandi

Minisiteri y’Ibikorwa by’ubutabazi yatangaje ko kuva uyu mwaka watangira mu mezi ane gusa inkuba zimaze guhitana abantu 49 mu gihugu hose ndetse zinangiza ibikorwaremezo byiganjemo iby’amashanyarazi.

MINEMA kandi yagaragaje ko kuva uyu mwaka wa 2026 watangira abantu bakomerekejwe n’inkuba bagera ku 160 ndetse inka zigera kuri 72 zakubiswe n’inkuba zirapfa.

MINEMA igaragaza ko ibyago by’inkuba bitwara ubuzima bw’abantu n’amatungo biri mu bice bitandukanye by’igihugu cyane cyane Intara y’Uburengerazuba bishingiye ku miterere y’u Rwanda nk’igihugu cyigizwe n’imisozi.

MINEMA igaragaza ko igisubizo cyo kwirinda inkuba ari uko abantu bakwiye kwita kugushyira imirindankuba ku mazu yabo no kwirinda gukoresha ibikoresho by’amashayarazi mu gihe imvura ikubye cyangwa iri kugwa bakibuka kubicomokora kuko biri mu bishobora gutuma inkuba ikubita ahantu runaka.

Ni mu gihe kandi ku ruhande rw’abaturage bari mu bice bikunda kwibasirwa n’inkuba basaba leta kubafasha kubona imirindankuba kuko bamwe bagaragaza ko ihenze ndetse badafite ubushobozi bwo kuyishyira ku mazu yabo.

Umukozi ushinzwe kureba uko imicungire y’ibiza yinjizwa muri gahunda z’iterambere, Alphonse Hishamunda, yavuze ko leta hari icyo iri gukora kugira ngo abadafite ubushobozi bwo gushyira imirindankuba ku nzu zabo babone ihendutse ijyanye n’amikoro bafite.

Hishamunda yavuze ko n’ubwo hari ibyo leta iri gukora mu rwego rwo gufasha abaturage kubona imirindankuba ihendutse ariko hari abafite ubushobozi usanga abubaka inzu ntibite gushyira ho imirindankuba nyamara atari uko badafite ubushobozi ahubwo ari ukubyirengagiza avuga ko ari ugushyira ubuzima bw’umuryango we mukaga.

Yagize ati “ Hari aho usanga umuntu yubatse inzu ya miliyoni 50 ariko ntiyibuke gushyiraho umurindankuba wa miliyoni 2 kandi uzamara imyaka 20”.

Ibiza bikomeje kwibasira ibice bitandukanye byo mu Rwanda kuko kuva ku wa 1 Mutarama 2025 kugeza ku wa 18 Werurwe 2026, ibiza birimo imvura nyinshi, inkangu n’inkuba byishe abantu 207 mu gihugu hose.

Raporo igaragaza ko abantu bakomerekejwe n’ibiza ari 432, hangirika inzu 2.341 mu gihe izindi 35 zasenyutse burundu.

Amatungo yatwawe n’imyuzure akaburirwa irengero arimo inka 105 n’andi matungo 50. Ibihingwa byari ku buso bwa hegitari 252,5 byo byarengewe n’amazi y’imvura, ndetse hangirika amashyamba yari ku buso bwa hegitari 58.

MINEMA igira abaturage inama yo kugama mu nzu ntibajye munsi y’ibiti mu gihe imvura ikubye cyangwa iri kugwa.

Mu mezi ane inkuba zimaze kwica abantu 49 mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]