sangiza abandi

«Namusanze amuri hejuru» Nyambo Jesca yahishuye uko yaciwe inyuma n’umukunzi we

sangiza abandi

Umukinnyikazi wa Sinema Nyarwanda, Nyambo Jesca yahishuye uburyo yifatiye  uwahoze  ari umukunzi we arimo kumuca  inyuma aryamanye n’inshuti ye magara.

Ibi uyu mukinnyikazi wa filime uri mu bagezweho mu Rwanda, yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru Babu Rwanda, ku muyoboro we wa Youtube wa ‘Rua Rwanda’

Muri iki kiganiro Nyambo yabajijwe niba hari ibintu yaba yarigeze gukina bikamubaho mu buzima busanzwe, avuga ko yigeze gukina afite umugabo umuca inyuma maze ibi biza kumubaho mu buzima busanzwe aho uwari umukunzi we yamuciye inyuma ku nshuti ye magara akabafata baryamanye bikamugora kubyakira agahita abatwikiriza ikiringiti ‘Bed Cover’.

Nyambo Ati “ Namusanze ari hejuru ari kubikora neza, namaze amasegonda meze nk’umuntu ubwenge bwagiye , nabonaga iyo shusho  ndi kureba isa nabi  mu maso yanjye  nahise ngenda mfata ikiringiti ndaborosa kugirango ndeke kubona ibyo bintu”

Nyambo yakomeje avuga ko iryo ryabaye iherezo ry’umubano we n’umukunzi we n’ubwo bwose yamukundaga cyane.

Nyambo w’imyaka 28 y’amavuko yakomeje avuga ko kuri ubu afite umuhungu bari mu munyenga w’urukundo utuye hanze y’u Rwanda ariko yirinda gutangaza amazina ye, uyu musore akaba ari we urimo kumufasha gukira ibyo bikomere.

Nyambo Jesca ni umwe mu bakinnyikazi ba filime  bakunzwe  cyane mu Rwanda, yamamaye muri filime zitandukanye yakinnyemo nk’umukinnyi w’imena zirimo: The Message, Ibanga, Mwenedata, n’izindi nyinshi.

Nyambo Jesca ni umwe mu bakinnyikazi ba filime bagezweho mu Rwanda

Photos:

[fluentform id="3"]