Hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 irangiye nyuma y’aho ihagaritswe n’ingabo za RPA zari iz’umuryango wa FPR-Inkotanyi zatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.
Mbere y’uko Ingabo za RPA zitangiza urugamba rwo kubohora igihugu, u Rwanda rwari ruyobowe n’abayobozi bashyiraga imbere politiki y’ingengabitekerezo y’ironda moko n’ironda karere.
Iyi politiki y’ivangura yatumye Abanyarwanda bacikamo ibice biturutse ku mvugo z’urwango zakoreshwaga n’abari bayoboye igihugu haba ku butegetsi bwa repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri, ibyagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’uko urugamba rwo guhagarika jenoside rurangiye, FPR-Inkotanyi yatangiye urundi rutoroshye rwo kongera kubaka igihugu aho hashyizweho gahunda z’inyuranye zo kongera guhuza abanyarwanda bari baraciwemo ibice n’ubutegetsi bwari bwarabanje.
Muri izo gahunda zinyuranye zashyizweho harimo no kugeza imbere y’ubutabera abakoze n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo baburanishwe kuri ibyo byaha aho abahamwe nabyo bakatiwe n’inkiko bijyanye n’ibyaha bahamijwe.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu MINUBUMWE, yavuze ko kuva mu 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira abasaga ibihumbi 70 bari barafungiwe ibyaha bya Jenoside bafunguwe ndetse ubu bari mu buzima busanzwe.
Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Jean Damascene Bizimana, yavuze ko nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi irangiye igihugu cyagowe no kubona uburyo bwo kuburanisha abayikoze n’abayigizemo uruhare bitewe n’uko nta tegeko rihana ibyaha bya Jenoside ryari rihari mu Rwanda.
Yavuze ko habanje gushyirwaho Inteko Ishinga Amategeko kuko ubusanzwe mu Rwanda ntayari ihari bitewe n’uko ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwaranze kuyishyiraho.
Inkiko gacaca zagize uruhare rukomeye mu kugarura ubumwe bw’Abanyarwanda
Nyuma yo gushyiraho Inteko Ishinga Amategeko hashyizweho itegeko rihana ibyaha bya Jenoside ndetse nyuma hashyirwaho Inkiko Gacaca kugira ngo ziburanishe abayikoze n’abayigizemo uruhare.
Minisitiri Bizimana yavuze ko amahanga adaha agiciro ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu kunga ubumwe n’ubwiyunge aho abahaniwe ibyaha bya Jenoside abenshi bafunguwe bagasubira mu buzima busanzwe ndetse bakabana n’abo bakoreye ibyaha kandi mu mahoro.
Yagize ati “ Amahanga ntabwo ajya aha agaciro ibyo ubuyobozi buyoboye igihugu bwakoze aho kugeza ubu abasaga ibihumbi 70 bahamijwe ibyaha bya Jenoside bafunguwe bagasubira mu buzima busanzwe bakabana n’abo bakoreye ibyaha.”
Bizimana yavuze ko Jenoside yabaye mu Rwanda yeteje ibibazo byinshi cyane, harimo n’iby’ubutabera, bijyanye n’umubare munini w’imanza zagombaga gucibwa ndetse ko iyo ziburanishwa n’inkiko nk’uko bisanzwe byari bigoye ko zari kurangira.
Imibare igaragaza ko imanza zagombaga gucibwa zari gufata imyaka isaga 110 iyo zicibwa n’inkiko zisanzwe.
Nyuma yo kubona ikibazo cyari mu rwego rw’ubutabera aho imyaka itanu nyuma ya Jenoside hari hamaze gucibwa imanza 6000 mu gihe izindi 120.000 zari zitaracibwa, hatekerejwe uburyo bw’Inkiko Gacaca.
Imirimo y’icyiciro cy’igerageza cy’Inkiko Gacaca yatangiye ku itariki ya 18 Kamena 2002 mu Mirenge 12 mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali aho mu gihugu hose hari Inkiko gacaca zigera ku 12,103 haburanishwa imanza zigera kuri 1,951,388 mu gihe cy’imyaka umunani.
Abantu bahamwe n’ibyaha muri Gacaca ku rwego rwa 65% aho mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside hejuru ya 50% byabo bari barengeje imyaka 18.
Ubwo Jenoside yabaga mu gihugu abantu bari bujuje imyaka y’ubukure bari miliyoni 3,4 mu gihe abahamijwe ibyaha bya Jenoside ari 1,678,672 aho harimo abantu 1,220, 471 bahamijwe ibyaha byo gusahura imitungo mu gihe abagera ku 443,471 bahamijwe ibyaha by’ubwicanyi harimo 24,730 bahamijwe ibyaha byo kuba mu cyiciro cy’abateguye Jenoside (ruharwa).
Ubushakashatsi ku bumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa mu banyarwanda bwagaragaje ko hamaze guterwa intambwe ikomeye kuko kugeza mu 2025 byari biri kuri 95,3% ndetse igihugu gifite intego yo kuzuza 100%.
Hashingiwe kuri ubwo bushakashatsi bukorwa nyuma y’imyaka itanu bigaragara ko kuva mu 2010, ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bwiyongereyeho 13%.









