sangiza abandi

Perezida Duma yashimangiye ko u Rwanda na Botswana bikwiye kwihutisha iterambere

sangiza abandi

Perezida wa Botswana, Duma Boko yasabye u Rwanda n’igihugu cye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye ahuriweho, ashimangira ko hatagomba kubamo gutakaza igihe kuko ibihugu byombi biri mu rugendo rw’iterambere ryihuse.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi mu kiganiro yagiranye na Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika.

Perezida wa Botswana, Duma Boko yashimiye Perezida Kagame wakiriye ubutumire bwe akagirira uruzinduko mu gihugu cye.

Duma Boko yavuze ko guhura kw’impande zombi atari ukugira ngo habeho ibiganiro bisanzwe bya dipolomasi gusa, ahubwo ko ari umwanya wo guhuza icyerekezo cy’iterambere n’ubufatanye.

Ati “Ntabwo twahuye gusa kugira ngo tuvuge amagambo ya dipolomasi. Twahuye kugira ngo twongere duhuze icyerekezo cyacu kandi twongere imbaraga mu bufatanye bwacu.”

Akomeza ashimangira ko iki cyerekezo cyifuzwa kitagerwaho gusa kuko byanditse mu bitabo, ahubwo bisaba ibikorwa bigirwamo uruhare na buri wese.

Perezida Duma yashimangiye ko ibihugu byombi biri mu rugamba rwo kwihutisha iterambere, agaragaza ko nta gihe gihari cyo gutakaza.

Ati “Turimo gusiganwa n’igihe, kandi iyo usiganwa n’igihe ugomba kumva ko igihe kidatakaza abantu, iyo hari igihombo kiba kiri ku ruhande rwawe.”

Yongeyeho ko inzego zose zishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi zifite inshingano zo gukora neza kandi vuba, hubahirizwa igihe ntarengwa cyagenwe.

Ati “Tugomba gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyijeho mu gihe gito cyane cyagenwe, kandi tugakora neza kurushaho.”

Perezida Duma yagarutse ku kamaro k’ubufatanye mu bucuruzi no gushora imari hagati y’ibihugu byombi, avuga ko hakenewe kongera ubucuruzi n’ishoramari mu buryo bugaragara.

Yashimangiye kandi ko u Rwanda rwatanze urugero rwiza mu koroshya ingendo, rukuraho VIZA ku ngendo z’impande zombi, hagamijwe kongera urujya n’uruza rw’abantu n’ubucuruzi.

Yasoje agaragaza ko yishimiye cyane ibyavuye muri iyi nama, anashimangira ko ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gukorana, guhanga udushya no gushaka ibisubizo bishya mu guteza imbere umubano wabyo.

Photos:

[fluentform id="3"]