sangiza abandi

Perezida Kagame yashimangiye ko umubano w’u Rwanda na Botswana urenze ubucuti

sangiza abandi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko umubano uhuza Rwanda na Botswana udashingira gusa ku bucuti, ahubwo ushingiye ku ntego ihuriweho y’iterambere.

Ibi yabivugiye mu Mujyi wa Gaborone ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, aho yageze mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, yakirwa na mugenzi we Duma Boko uyobora iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye Perezida Boko n’abaturage ba Botswana ku buryo bamwakiriye neza, ashimangira ko Abanyarwanda bumva bari iwabo muri iki gihugu.

Ati ” Ndashimira cyane Perezida n’abaturage ba Botswana kutwakira neza muri iki gihugu cyiza, turiyumva nkaho turi iwacu.”

Yakomeje agira ati “Icyo umubano hagati y’u Rwanda na Botswana ushingiyeho si ubucuti gusa, ahubwo ni n’intego dusangiye yo kugera ku iterambere.”

Perezida Kagame agaragaza ko iyo ibihugu byombi bikoranye ubushake n’ubwitange, bishobora gutanga umusaruro ugaragara, ugafasha abaturage mu buryo bufatika.

Yashimangiye kandi ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bukomeje gutera imbere no kwaguka mu nzego zitandukanye.

Ati “Ubufatanye bwacu buri mu murongo mwiza, ubufatanye mu nzego zirimo ubutabera n’umutekano bukomeje kurushaho gukomera, kandi ubu turi no kwagurira ubufatanye mu nzego z’ubukungu zirimo n’ubucuruzi.”

Muri uru ruzinduko, u Rwanda na Botswana byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, koroshya ingendo binyuze mu gukuraho VIZA, ndetse no gukuraho gusora kabiri ku bicuruzwa byambukiranya imipaka.

Aya masezerano agamije gukuraho inzitizi no gushyiraho uburyo bworohereza ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yashimye uburyo Botswana iyobowe neza, by’umwihariko mu micungire y’umutungo kamere nka Diyama, avuga ko byatanze urugero rw’uko ubuyobozi bufite icyerekezo bushobora guhindura umutungo ukabyarira inyungu abaturage.

Perezida Kagame yashimangiye ko aya masezerano yose yasinywe agomba kubyara impinduka zifatika mu mibereho y’abaturage b’ibihugu byombi, kuko ari byo bipimo nyakuri bigaragaza ubufatanye bufitiye inyungu abaturage.

Yasoje ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gukomeza guteza imbere ubu bufatanye kugira ngo burusheho gutanga umusaruro.

Photos:

[fluentform id="3"]