Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuye uruganda runini rufite ikoranabuhanga rya mbere ku Isi mu gutunganya Diyama ruherereye mu mujyi wa Gaborone, muri Botswana.
Perezida Kagame ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje mu ruzinduko rw’akazi muri Botswana yasuye uru ruganda kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026.
Uru ruganda rwitwa Diamond Trading Company Botswana (DTC Botswana) rutunganya ndetse rukagena agaciro k’amabuye y’agaciro ya Diyama mbere y’uko agurishwa.
Ni rwo ruganda rwa mbere runini kandi rufite ikoranabuhanga rigezweho ku Isi mu gutoranya no kugena agaciro ka diyama zitaratunganywa.
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutoranya diyama zipima karat miliyoni 45 buri mwaka.
Intego ya DTC Botswana ni ukongerera agaciro diyama zicukurwa mu gihugu mbere y’uko zijyanwa ku isoko mpuzamahanga.
DTC Botswana ihuriweho na Leta ya Botswana ndetse n’ikigo mpuzamahanga cya De Beers Group gikomoka muri Afurika y’Epfo cyashinzwe mu 1888.
Botswana ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika gicukurwamo Diyama nyinshi, kikaza ku mwanya wa kabiri ku Isi nyuma y’u Burusiya.
Ni iya mbere kandi mu kugira diyama ifite ireme kurusha izindi ku Isi, aho mu 2024 yanditse amateka yo kugira ikirombe cya kabiri ku Isi cyacukuwemo diyama nini ipima Karat 2,492.








