Abapolisi b’u Rwanda 160 bagize Itsinda RWAFPU1-10 riri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bambitswe imidali y’ishimwe ku bw’umuhate n’ubwitange bagaragaje mu mezi mu gihe cy’amezi 10 bamaze bacunga umutekano w’abasivili muri iki gihugu.
Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Malakal, ahari icyicaro cy’iri tsinda, kuri uyu wa Kane, witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, ab’iz’umutekano n’abandi bayobowe na Alfred Orono Orono ukuriye ubutumwa bwa Loni muri ako gace.
Mu ijambo yabagejejeho na Orono, yabagaragarije ko imidali bambitswe ari ikimenyetso gikomeye cy’ubwitange n’umuhati byabaranze mu gihe bamaze mu kazi ko gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Yagize ati: “Umudali w’Umuryango w’Abibumye mwambitswe uyu munsi, ni mu rwego rwo kubashimira igihe cyose mumaze mukora ubutaruhuka kinyamwuga kandi mugaragaza imyitwarire myiza no gukomera ku nshingano zo kubungabunga amahoro ijoro n’amanywa. Umuryango w’Abibumbye uzirikana uruhare rwanyu mu guharanira amahoro arambye muri Sudani y’Epfo.”
Bwana Orono yashimiye iri tsinda ry’abapolisi, ibikorwa bitandukanye bakoze byo gucunga umutekano w’abaturage b’abasivili by’umwihariko byatumye inkambi ya Malakali ifungwa, abaturage basubizwa mu byabo.
ACP Corneille Murigo, uyobora itsinda RWAFPU1-10, yavuze ko batewe ishema no kuba bashimiwe akazi bakoze mu gihe bamaze mu butumwa bityo ko bibateye imbaraga zo gukomeza kurushaho gushyira mu bikorwa inshingano zabo.
Yagize ati: “ Uyu ni umwanya udasanzwe mu buzima bwacu nk’indi ntambwe yongewe ku byo twagezeho mu kazi ku rwego mpuzamahanga. Uyu mwanya mwatugeneye ni ikimenyetso cy’ubwitange budacogora n’umurava bidasanzwe by’itsinda RWAFPU1-10, biduteye imbaraga kurushaho mu gusohoza ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kurengera abasivili.”
ACP Murigo yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ku nkunga ikomeye batahwemye kubatera mu bikorwa bya buri munsi, ashimira n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare mu migendekere myiza y’akazi kabo byatumye babasha kuzuza neza inshingano.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo kuva mu mwaka wa 2015, aho kugeza ubu rufite amatsinda abiri agizwe n’abasaga 400, bakorera mu murwa mukuru Juba no mu mujyi wa Malakal mu ntara ya Upper Nile iherereye mu majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu.
Uretse kurinda abaturage, abakozi, n’ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye, Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudan y’Epfo bakora ibindi ibikorwa binyuranye hagamijwe gushimangira umubano mwiza n’abaturage baho no kwiyumvanamo.
Bimwe muri ibi bikorwa birimo umuganda, gusana amashuri, gutanga inzitiramibu, guha ibikoresho by’ishuri abanyeshuri babikeneye no gufasha imiryango itishoboye binyuze mu kuyibonera ubuvuzi ikeneye no kuyigezaho amazi meza.











