sangiza abandi

Kigali:Abanyeshuri ba RP bahuriye mu marushanwa y’imishinga ikemura ibibazo

sangiza abandi

Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic ) mu makoleji atandukanye, bahuriye i Kigali mu marushanwa y’imishinga itandukanye.

Ni imishinga bamuritse igaragaza uburyo bwo gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu nganda, muri serivisi z’ibikoresho by’amashanyarazi n’ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Irere Claudette, yagaragaje ko amarushanwa nk’aya ategurwa mu rwego rwo gushyigikira abafite imishinga myiza y’ikoranabuhanga itanga ibisubizo, asaba abayitabiriye guharanira gukomeza kongera ubumenyi.

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kongera abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro bakagera kuri 60%.

Imibare ya 2025 igaragaza ko mu gihugu hose abiga aya masomo bari bamaze kuba 43% bavuye kuri 31% mu 2022.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro RTB, kivuga ko abize aya masomo babona akazi ku kigero cya 71%.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]