Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire inama mpuzamahanga ihuza abashoramari ndetse n’abayobozi b’ibigo bikomeye, abakuru b’ibihugu n’abafata ibyemezo ku bukungu muri Afurika, izwi nka Africa CEO Forum 2026.
Iyi nama ikomeye mu bukungu bwa Afurika izabera mu Mujyi wa Kigali, guhera tariki ya 14-15 Gicurasi 2026. Ni inama ngarukamwaka yatangijwe mu 2012, ikaba ari yo nama nini ihuza urwego rw’abikorera muri Afurika.
Buri mwaka ihuriza hamwe abarenga 2,800 baturutse mu bihugu bisaga 90 byo hirya no hino ku Isi, barimo abayobozi b’ibigo bikomeye (CEOs), abashoramari, abakuru b’ibihugu, ba minisitiri n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Yatangijwe na Jeune Afrique Media Group ku bufatanye na International Finance Corporation, ishami rya Banki y’Isi rishinzwe guteza imbere ishoramari ry’abikorera.
Abakuru b’Ibihugu batandatu bazitabira Africa CEO Forum
Uyu mwaka, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ni we uzaba ayoboye iyi nama, aho biteganyijwe ko izitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, Perezida wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema, Perezida wa Mozambique Daniel Chapo, Perezida wa Mauritania Mohamed Cheikh Ould El Ghazouani ndetse na Perezida wa Guinea, Mamadi Doumbouya.
Uretse abakuru b’ibihugu, iyi nama izitabirwa n’Abaminisitiri mu bijyanye n’ubucuruzi, imari n’ikoranabuhanga, abayobozi b’amabanki akomeye, ibigo mpuzamahanga, amasosiyete y’ikoranabuhanga, inganda ndetse n’abashoramari bashora imari nini ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama isanze Afurika iri gushaka ibisubizo byihariye ku bibazo by’ubukungu byugarije umugabane, abazayitabira bazaganira ku ngingo zigamije kugena ejo hazaza h’ubukungu bwa Afurika, harimo imishinga minini y’ibikorwaremezo, isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), inganda n’ubusugire mu bukungu.
Bazaganira kandi ku ikoranabuhanga n’ihinduramatwara ryaryo mu guteza imbere ibigo by’Abanyafurika bikomeye ku rwego mpuzamahanga, baganire ku bufatanye hagati ya Leta n’abikorera, uburyo Afurika yakwihutisha umusaruro n’ishoramari n’ibindi.
Ibi bigarukwaho mu insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishimangira ko Afurika ikeneye gukorera hamwe no gusangira amahirwe y’ishoramari kugira ngo ibashe kugera ku iterambere rirambye.

Africa CEO Forum ya 2026 izitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu batandatu
Abashoramari n’abacuruzi n’Abanyarwanda bazungukiramo iki?
Ku bashoramari n’abacuruzi bo mu Rwanda, iyi nama ni amahirwe akomeye cyane.
Mu kiganiro umuyobozi wa RDB, Jean Guy Africa yagiranye n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda muri Mata 2026, yibukije ko Africa CEO Forum ari urubuga rwiza rwo gusangiriraho ibitekerezo no gukomeza kwagura imikoranire n’ibigo bitandukanye byaba ibyo mu mahanga n’iby’imbere mu gihugu bigamije kwiteza imbere.
Binyuze muri iyi nama abashoramari bo mu Rwanda bazahura n’abashoramari mpuzamahanga bashobora gushora imari mu mishinga yabo cyangwa kubafasha kwagura ibikorwa byabo ku masoko yo hanze.
Muri iyi nama kandi ibigo by’Abanyarwanda bizabona amahirwe yo kwagura imikoranire n’ibigo bikomeye byo muri Afurika no ku Isi, cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubukerarugendo, inganda n’imari.
Ubwo baganiraga na RDB, Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Twagirumukiza François, yasabye abikorera kubyaza umusaruro amahirwe azazanwa n’iyi nama no kwagura ubufatanye n’imikoranire ndetse n’amasoko y’ibyo bakora.
Ati “Dufite umuhigo wo kugira ngo iyi nama kuri iyi nshuro izagire impinduka, nimureke tubigire ibyacu kugira ngo tuzabyaze umusaruro aya mahirwe nk’urugaga rw’abikorera kuko ari umwanya mwiza tubonye.”
Abikorera b’Abanyarwanda bazanungukirwa no kunguka ubumenyi, kumenya aho ubukungu bwa Afurika bwerekeza no kubona uburyo bwo gukoresha amahirwe atangwa n’isoko rusange rya Afurika.
Ku rwego rw’Igihugu, iyi nama izafasha u Rwanda gukomeza kumenyekana nk’igihugu gifite umutekano, imiyoborere myiza n’ahantu heza ho gushora imari. Ibi bishobora gukurura abashoramari benshi ndetse n’amasosiyete mpuzamahanga ashaka gukorera muri Afurika y’Iburasirazuba.
Hari kandi icyizere ko iyi nama izafasha kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku nama mpuzamahanga, aho amahoteli, ubwikorezi n’izindi serivisi zitandukanye zizungukira ku mubare munini w’abashyitsi bazitabira.









