Perezida Kagame yageze i Nairobi muri Kenya aho yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma barenga 25 baturutse hirya no hino ku mugabane wa Afurika mu nama ya #AfricaForwardSummit.
Iyi nama ihuza u Bufaransa n’ibihugu bya Afurika iri kubera i Nairobi hagati ya tariki 11-12 Gicurasi 2026.
Igamije kwiga ku bufatanye bwa Afurika n’u Bufaransa mu guhanga udushya no kuzamura iterambere rigamije gushimangira imikoranire ihuriweho.
lyi nama biteganijwe ko izitabirwa n’abakuru
b’ibihugu na za guverinoma barenga 30 baturutse muri Afurika ndetse n’abashoramari barenga 1,500.
Ku mugoroba wo ku wa Kane, abayobozi bitabiriye iyi nama bahuriye mu musangiro barimo na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ari kumwe na Perezida wa Kenya, William Ruto.
‘Africa Forward Summit’ yatangiye kuba mu 1973 aho yabereye i Paris mu Bufaransa. ly’uy’umwaka ifite insanganyamatsiko yo “Guteza imbere guhanga udushya n’uburumbuke mu bukungu”.
Ni inshuro ya mbere inama ihuza u Bufaransa na Afurika (France-Africa Summit) ibereye mu gihugu gikoresha ururimi rw’lcyongereza kuva yatangira mu 1973.










