Mu ngengo y’Imari ya miliyari 7,796.3 Frw iteganyijwe gukoreshwa mu mwaka wa 2026/27, harimo miliyari 4,779.1 Frw zizagenda ku bikorwa bisanzwe birimo imishahara n’ibikoresho na serivisi, mu gihe miliyari 3,017.2 Frw zizashorwa mu bikorwa by’iterambere.
Bikubiye mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko ku wa mbere tariki 11 Gicurasi 20206.
Amafaranga yose ateganyijwe muri 2026/27 azava mu misoro n’andi mafaranga yinjira mu gihugu, byose bingana na miliyari 5,273.8 Frw. Muri ayo, miliyari 4,429.1 Frw azava mu misoro, miliyari 582.4 Frw ave mu yandi mafaranga yinjira, miliyari 123.6 Frw ave mu kugurisha umutungo wa Leta.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe ni miliyari 548.3 Frw naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1,974.1 Frw.
Muri iyi mbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’umwaka utaha wa 2026/25, umujyi wa Kigali wagenewe arenga miliyari 274,3 Frw, intara y’Amajyaruguru igenerwa miliyari 198,6 Frw, iy’u Burengerazuba igenerwa miliyari 225,2 Frw, iy’Amajyepfo igenerwa miliyari 253,5 Frw, mu gihe iy’Uburasirazuba izakoresha miliyari 278,1 Frw.
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) iganira n’abadepite kuri iyi mbanzirizamushinga, yagaragaje ko ingengo y’imari ya 2025/2026 yakoreshejwe neza nubwo hari uturere tukiri inyuma aho nk’akarere ka Musanze kari kuri 64,7%, aka Nyamasheke kuri 65,06% na Nyamagabe kari kuri 68%.
Uko ingengo y’imari izakoreshwa mu iterambere ry’igihugu
Minisiteri y’imari n’igenamigambi, igaragaza ko ingengo y’imari ya 2026/27 kugeza 2028/29 ishingiye ku ntego za Vision 2050 ndetse n’ibikubiye muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST2 (2024–2029).
Mu rwego rw’ubukungu, ingengo y’imari izihutisha iterambere ridaheza mu buhinzi, inganda na serivisi, kongera ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere inganda zikora ibicuruzwa imbere mu gihugu no kongera ibyoherezwa mu mahanga, hagamijwe kugabanya icyuho cy’ubucuruzi no guhanga imirimo irambye kandi myiza.
Mu rwego rw’imibereho myiza, amafaranga azashyirwa mu kuzamura ireme ry’uburezi, guteza imbere serivisi z’ubuzima, kongera imirire myiza n’iterambere ry’abana bato hagamijwe kugabanya igwingira, no gufasha abaturage kwikura mu bukene no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.
Naho mu rwego rw’imiyoborere, hazibandwa ku kunoza serivisi zihabwa abaturage, gucunga neza umutungo wa Leta, guteza imbere ubutabera n’ubwisanzure bw’abaturage mu miyoborere, kubungabunga amahoro n’umutekano ndetse no gukomeza ubufatanye mpuzamahanga.
Ingengo y’imari izakoreshwa na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2026/27, iziyongeraho miliyari 844.2 Frw ugereranyije na miliyari 6,952.1 Frw zari zemejwe mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2025/26.








