sangiza abandi

Basketball: Minisitiri Mukazayire yasuye Ikipe y’Igihugu yitegura amajonjora y’Igikombe cy’Isi

sangiza abandi

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yasuye Ikipe y’Igihugu y’Abagabo muri Basketball iri mu myiteguro ya nyuma y’imikino y’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2027.

Minisitiri Mukazayire yasuye iyi kipe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2026.

Iyi mikino y’amajonjora iteganyijwe kubera muri Angola, kuva tariki ya 2-5 Nyakanga 2026, aho u Rwanda ruzacakirana na Nigeria, Guinea na Tunisia biri kumwe mu Itsinda C.

Mu butumwa yahaye abakinnyi n’abatoza, Minisitiri Mukazayire yabashishikarije gukomeza imyiteguro bafite intego yo guhesha ishema Igihugu, ndetse abasaba kuzahagararira u Rwanda neza no gukinana ishyaka, ubwitange n’ikinyabupfura.

Ku wa 11 Kamena 2026, nibwo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo muri Basketball, Murenzi Yves, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 16 yahamagaye, akaba azakuramo abazifashisha muri iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizakinwa mu 2027.

Icyakora, abakinnyi babiri, Ntore Habimana na Axel Mpoyo, batangaje ko batazitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu.

Nyuma y’icyo cyemezo, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryabafatiye ibihano, risobanura ko abakinnyi bemerewe gutangwa n’amakipe yabo baba bagomba kwitabira ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu.

U Rwanda rwinjiye muri iki cyiciro cya kabiri cy’amajonjora rufite akazi gakomeye, nyuma yo gutsindwa imikino yose uko ari itatu mu cyiciro cya mbere. Kuri ubu ni rwo rwa nyuma mu Itsinda C, mu gihe Guinea iyoboye n’amanota atandatu, Tunisia ifite atanu, naho Nigeria ikagira ane.

Mu miterere y’aya majonjora, amakipe atatu ya mbere muri buri tsinda ni yo azakomeza mu cyiciro cya kabiri, aho amakipe 12 azahurira mu rugendo ruzavamo atanu azahagararira Afurika mu Gikombe cy’Isi cya Basketball kizabera i Doha muri Qatar, kuva tariki ya 27 -12 Nzeri 2027.

Iri rushanwa ryo gushaka itike ryitabiriwe n’amakipe 80 aturutse muri Afurika, Aziya, u Burayi na Amerika, ahatanira imyanya 31 iziyongera ku gihugu kizakira irushanwa kugira ngo hamenyekane amakipe azakina Igikombe cy’Isi cya Basketball cya 2027.

Photos:

[fluentform id="3"]