sangiza abandi

Nyanza:Umwana yashinjuye se bareganwa kwica umuntu

sangiza abandi

Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwaburanishije umwana na se ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, aho baregwa kwica bakubise inkoni umukecuru ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Umwana na se baregwa icyaha cyo gukubita ku bushake byateye urupfu.

Ubushinjacyaha burarega umusaza witwa Nkeramugabe Gregoire w’imyaka 67 ndetse n’umwana we witwa Felecien Habimana w’imyaka 27.

Icyaha bakekwaho cyabereye mu mudugudu wa Ndago mu kagari ka Bugari mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko taliki ya 22/04/2026 uriya mwana na se bakubise umukecuru witwa Mukantaganira Clothilde w’imyaka 67 wari utuye mu mudugudu wa Gakindo mu kagari ka Bugari mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza, aho abaregwa babonye nyakwigendera mu ijoro bamukubita umubiri wose baramunoza maze taliki ya 23/04/2026 umukecuru Clothilde wari usanganwe uburwayi bwo mu mutwe arapfa.

Ubushinjacyaha bukabasabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Gregoire Nkeramugabe uregwa yavuze ko yabyutse ahagana i saa sita z’igicuku amuritse itoroshi abona umuntu umeze nk’umugore hafi y’ikiraro cy’ingurube akeka ko yaba ari umujura ajya kubyutsa umuhungu we aho yari asinziriye, abyutse azana nyakwigendera amushoreye amujyana kwa Nkeramugabe.

Yagize ati”Twararebye twese tubona ntitumuzi tumubajije aho akomoka nabwo twumva ntituhazi”

Muzehe Nkeramugabe yahise ahamagara abaturage baraza baramukubita bafatanyije n’umuhungu we, Nkeramugabe yemeza ko nyakwigendera yakubiswe inkoni gusa abamukubise yariho ababuza ariko baranga ahubwo bakubita nyakwigendera inkoni ku maguru no ku mugongo.

Nkeramugabe ati”Ndahiriye imbere y’urukiko ntacyo namukozeho ahubwo narimfite umugambi wo kumushyira ubuyobozi”

Muzehe Nkeramugabe akurikije ko afite umukecuru ufite ubumuga kandi ariwe witaga ku muryango agasaba ko yafungurwa naho abakubise nyakwigendera bo bakabiryozwa.

Habimana Felecien avuga ko yabyutse abonye umuntu utazwi muri ako gace agirango ni umujura aho nyakwigendera yari anikoreye ibyatsi.

Yagize ati”Simpakana ko namukubise ahubwo namukubise inkoni imwe ku kibuno maze izindi azikubitwa n’undi(Yamuvuze amazina mu rukiko)”

Habimana avuga ko yabujije uwakubise nyakwigendera akamunanira.

Habimana Felecien yavuze ko se umubyara nta ruhare yagize mu ikubitwa ry’uwo muntu icyo yakoze ari ukumubyutsa gusa.

Habimana Felecien we asaba urukiko ko yafungurwa kuko n’uwamukubise we yidegembya(ntafunze) kandi aba ari iwabo bityo akaba ariwe wakurikiranwa.

Umucamanza yabajije ati”Kuki iyo nkoni uvuga wamukubise yo itamwica?” Felecien Habimana we yacecetse ntiyamusubije.

Umucamanza yahise atangaza ko azafata icyemezo bitarenze uku kwezi kwa Gicurasi 2026.

Photos:

[fluentform id="3"]