Polisi y’u Rwanda ikorera mu Majyaruguru, yataye muri yombi abantu 6 bakekwaho gukora ubucuruzi bwa Kanyanga ndetse no guhohotera abaturage, ndetse aba barembetsi batawe muri yombi hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘drones’.
Aba bantu batawe muri yombi nyuma yuko bakomerekeje umuturage umwe wo mu murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko aba bantu batandatu bari barabazengereje aho babamburaga n’ibintu babaga bavuye guhaha ndetse n’amafaranga bakoreye.
Umuturage umwe yagize ati ” Aho twageraga mu muhanda uvuye kugura ikilo cy’ibishyimbo, umurembetsi akaza akakigushikuza kandi akanagukubita. Wabaga uri kugenda uvuye ku kiraka amafaranga ufite mu mufuka akayakwaka akanagukubita kandi agacaho akagenda.”
Uyu muturage yakomeje ashimira inzego z’umutekano zagize uruhare mu ifatwa ry’aba baturage bacuruza Kanyanga ndetse bagasahura, asaba ko hakoreshwa ikoranabuhanga mu kwirinda kwinjiza mu gihugu magendu z’inzoga.
Ati ” Ikintu mwadukorera ni uko izi drone zajya zigenda zikajya ku mupaka, akayikorera bamureba, akagenda agatura ahantu bamureba noneho mukamufata muzi naho yaturutse.”
Abaturage bo muri aka gace kandi bashimangira ko badashyigikiye ibi biyobyabwenge byinjira mu gihugu byinjirijwe mu mipaka.
Ati ” Ntabwo dushyigikiye ibiyobyabwenge ntabwo dushyigikiye Kanyanga, turashaka gutera imbere, turashaka ko abana bajya mu ishuri, ntabwo dushaka abangiza igihugu cy’u Rwanda.”
Muri aka gace ka Manyagiro, ibikorwa byo gushakisha abinjiza inzoga zivuye muri Uganda ndetse bakagirira nabi abaturage bikorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga aho hakoreshwa drone mu gutahura ahantu binjiriye nahandi hose bakomereje.
Ni agace gakunze kuvugwamo kwinjiza magendu z’inzoga mu gihugu, ndetse abakora bene ibi bikorwa usanga bazinywa cyangwa bakaziha abandi bazinywa bikabatera gukora ibikorwa by’urugomo.









